Connect with us

NEWS

Ibikubiye mu masezerano u Rwanda rwasinyanye na RDC

Published

on

Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku wa Gatanu, tariki ya 25 Mata 2025, basinyanye “Amasezerano ku by’ibanze agamije amahoro”.

Ni mu muhango wari witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, ukaba warabere i Washington D.C.

Hagiye kugarukwa kuri bimwe mu bikubiye muri ayo masezerano nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Amerika yagaraje ko u Rwanda na RDC, bagamije gushyigikira inzira y’amahoro, umutekano n’iterambere ry’ubukungu bw’akarere k’iburasirazuba bwa RDC, ndetse no gusubukura umubano usanzwe hagati y’impande zombi.

Yavuze ko kwemera gusinya amaserano bishimangira ubushake bwa politiki bw’impande zombi.

Impande zombi zemeye gusigasira ubusugire n’ubutaka bwemewe ku mpande zombi kandi ziyemeza gukemura amakimbirane hagati yazo mu nzira y’amahoro ishingiye ku biganiro n’ubuhuza aho gukoresha imbaraga za gisirikare.

Impande zombi zemeye kandi ko gusigasira imipaka yemewe hagati yazo kandi ziyemeza kwirinda ibikorwa cyangwa amagambo ashobora gushyira mu kaga cyangwa gushidikanya ku kuri kw’iyo mipaka.

U Rwanda na RDC biyemeje gushyigikira uburenganzira bwa buri gihugu, kuyobora no gucunga ubutaka bwacyo uko kibishaka, hatabangamiwe ubusugire n’ubutaka bw’undi.

Impande zombi ziyemeje kwirinda kwivanga mu bibazo by’imbere mu gihugu cy’ikindi.

Impande zombi zemera ko zifite impungenge z’umutekano ku mipaka zihuriyeho, kandi ziyemeza gukemura izo mpungenge mu buryo bwubahiriza ubusugire n’ubutaka bw’ibi bihugu byombi.

Zemera ko amahoro, umutekano n’ituze ari ingenzi mu kongera ubucuruzi bwemewe n’amategeko no guteza imbere ubufatanye bw’ubukungu mu karere.

Ibyo bihugu kandi byemera ko bifitiye inyungu rusange ku kugabanya ikwirakwira ry’imitwe yitwaje intwaro mu mpande zombi, kandi ziyemeza kutayiha ubufasha bwa gisirikare.

Ni ibihugu kandi byiyemeje gushakisha uburyo bwo gushyiraho guhuza imbaraga za gisirikare bugamije kurwanya imitwe yitwaje intwaro n’imitwe y’abagizi ba nabi ibangamira umutekano w’impande zombi.

Impande zombi ziyemeje gushyiraho gahunda zigamije iterambere ry’ubukungu rusange mu karere, zishingiye ku mishinga isanzwe nk’iya ICGLR, COMESA, na EAC, kugira ngo byongere ubucuruzi n’ishoramari mpuzamahanga ku mpande zombi no kunoza imikoreshereze y’umutungo kamere binyuze mu bufatanye bujyana n’amahirwe y’ishoramari.

U Rwanda na RDC biteze ko iyo gahunda izajyana n’ishoramari rinini rishobora guterwa inkunga na Amerika ndetse n’abikorera bayo, hagamijwe guhindura ubukungu bw’akarere ku nyungu z’ibihugu byose bibigizemo uruhare.

Impande zombi kandi ziyemeje kureba uburyo iyo gahunda yahuzwa n’izindi gahunda mpuzamahanga cyangwa z’akarere z’iterambere ry’ubukungu, harimo n’imishinga y’ibikorwa remezo.

Ziyemeje gutangiza cyangwa kongera ubufatanye mu bikorwa bihuriweho nko guteza imbere ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mazi, gucunga amapariki y’igihugu, gukuraho ibibazo by’umutekano mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro, no guteza imbere imikorere isukuye n’amategeko kuva ku bucukuzi kugeza ku gutunganya amabuye y’agaciro, binyuze mu bufatanye n’Amerika n’abashoramari bayo.

Impande zombi ziyemeje ko ku bufatanye n’amashami y’Umuryango w’Abibumbye, Loni n’imiryango itanga ubufasha, gufasha mu buryo butekanye kandi bushyigikiye ubushake bw’abakuwe mu byabo n’intambara ndetse n’impunzi, gusubira mu ngo zabo mu Burasirazuba bwa RDC, igihe amahoro azaba yagarutse, kimwe n’abaturage ba RDC bari barahunze intambara bakaba bari mu Rwanda cyangwa mu bindi bihugu, byose bigakorwa hubahirizwa amategeko mpuzamahanga.

Ingabo za Loni (MONUSCO), iz’Akarere n’uburyo bw’ubugenzuzi

Impande zombi ziyemeje gushyigikira ibikorwa bya MONUSCO mu murongo w’inshingano yayo, harimo no kurinda abaturage b’abasivile no gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo by’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano (UNSC).

Ziyemeje no gushyigikira ibikorwa by’ingabo z’akarere n’andi matsinda yahawe inshingano zo gutanga umutekano no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano ku mpande zombi n’imitwe yitwaje intwaro.

Amasezerano y’amahoro

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa aya masezerano, hubahirijwe inzira z’ibiganiro bya Nairobi na Luanda (zamaze guhurizwa hamwe, mu gikorwa kimwe gishyigikiwe n’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uw’ibya Afurika y’Amajyepfo (SADC) kandi gishyigikiwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ku bufatanye bw’umuhuza washyizweho na AU ari we Perezida Gnassingbé.

Hari kandi ibiganiro biri kubera i Doha hagati ya Guverinoma ya RDC, Guverinoma y’u Rwanda na M23/AFC, impande zombi ziyemeje gukoresha inzira zisanzweho kugira ngo habeho igitekerezo cy’amasezerano y’amahoro azasuzumwa na buri ruhande bitarenze tariki ya 2 Gicurasi.

Mu gihe haboneka kutumvikana ku nyandiko y’aya masezerano, impande zombi ziyemeje guhura ku rwego rwa ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga i Washington D.C., mu biganiro bizakorwa ku bufasha bwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

WASHINGTON, DC – APRIL 25: U.S. Secretary of State Marco Rubio stands alongside Democratic Republic of the Congo Foreign Minister Thérèse Kayikwamba Wagner (L) and Rwandan Foreign Minister Olivier Nduhungirehe during a Declaration of Principles signing ceremony at the State Department on April 25, 2025 in Washington, DC. The U.S.-facilitated agreement promotes ending fighting in the region while bringing economic development between the two nations. (Photo by Kevin Dietsch/Getty Images)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *