NEWS
Ibikorwa by’iyamamaza ntibigomba kubangamira akazi gasanzwe
Umuryango FPR Inkotanyi wibukije Abanyamuryango ko ibikorwa byo kwamamaza bidahagarika izindi gahunda z’akazi zisanzwe.
Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango FPR Inkotanyi ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki 18 Kamena 2024, bwandikiye ibaruwa aba Perezida b’Umuryango ku rwego rw’Intara, Umujyi wa Kigali ndetse n’Akarere, bwibutsa ko kwamamaza bidahagarika serivisi zitangwa n’abanyamuryango mu bigo bakoreramo byose.
Ibi Ubunyamabanga Bukuru bubishingira kuri gahunda y’ibikorwa byo kwamamaza kw’abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite iteganyijwe kuva tariki 22 Kamena 2024 kugera 13 Nyakanga 2024.
Ibaruwa igira iti: “Ndabasaba kwibutsa Abanyamuryango bakora mu bigo byose ko ibikorwa by’iyamamaza bitagomba kubangamira akazi gasanzwe ko mu bigo bakoramo.”
Ibaruwa Imvaho Nshya ifitiye Kopi ikomeza igira iti: “Kugira ngo umukozi w’Umunyamuryango asibe akazi ajye mu bikorwa byo kwamamaza agomba kubisabira uruhushya ubuyobozi bwe.
Abanyamuryango bose aho bakora, bagomba kubahiriza amategeko yose arebana n’amatora ndetse no gukomeza gutanga serivisi nk’uko bisanzwe.”