NEWS
Ibihugu byasabwe kudaha akato u Rwanda
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/ OMS) ryatangaje ko nta gihugu gikwiye kuba cyaheza u Rwanda kubera icyorezo cya Marburg kuko rwafashe ingamba zihamye zo guhangana nacyo.
Byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus mu butumwa yanyujije ku rubuga trwe rwa Twitter.
Yagize ati: “Nta gihugu gikwiye kuba giheza u Rwanda harimo nk’ingamba zo guhagarika ingendo n’ibikorwa by’ubucuruzi kubera Icyorezo cya Marburg kuko ingamba rwafashe zo guhangana na cyo ziri gutanga umusaruro ukwiye.”
Dr Tedros yongeyeho ko icyihutirwa ubu ari ugushyira imbaraga mu bufatanye bugamije gukumira iyi ndwara no kuyirinda abandi, hagendewe ku nama zatanzwe n’inzobere.
Bije bikurikira itangazo ku wa 7 Ukwakira 2024, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yashyize hanze igira abaturage bayo inama yo kutajya mu Rwanda kubera icyorezo cya Marburg cyamaze kuhagaragara.
Bukeye bwaho, Ikigo Gishinzwe Gukumira Indwara z’Ibyorezo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CDC) cyahise gitangaza ko abagenzi baturutse mu Rwanda bazajya bapimwa kugira ngo harebwe ko nta bwandu bwa Marburg bafite.
OMS yavuze ko Leta y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose mu gukumira iyi ndwara ku buryo buri wese uyifite yamaze kugaragara akaba ari guhabwa ubuvuzi bwihariye, n’abahuye na bo bashakishijwe bashyirwa aho bakurikiranirwa kugira ngo hatabaho gukwirakwiza icyo cyorezo kandi OMS yashimangiye ko nta bimenyetso byerekana ko iyi ndwara ishobora kuba iri gukwirakwira mu gihugu.