Connect with us

NEWS

Ibiganiro hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda

Published

on

Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UPDF) zashyize umukono ku myanzuro y’ibiganiro zari zimazemo iminsi itatu, ijyanye no kongera imbaraga mu gukumira ibishobora guhungabanya umutekano wo ku mipaka ihuza ibihugu byombi.

Ni amasezerano basinyanye tariki 30 Ugushyingo 2023, ubwo hasozwaga iyo nama nyunguranabitekerezo yari imaze iminsi itatu ibera mu Karere ka Musanze, aho yari igamije kurebera hamwe imibanire y’abaturage baturiye imipaka ihuza ibihugu byombi.

Hari kandi no kurebera hamwe uburyo bwo kurushaho kunoza umutekano w’imipaka hirindwa ibiwuhungabanya, birimo kwambutsa ibiyobyabwenge, ubucuruzi butemewe burimo ubwa magendu, gukoresha umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’ibindi byaha byambukiranya imipaka bishobora guhungabanya umutekano w’ibihugu byombi.

Umuhango wo gusoza ibyo biganiro bibaye ku nshuro ya gatatu, witabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi aho yari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Kayanja Muhanga.

Asoza ibyo biganiro, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yavuze ko ibyo biganiro biba bigamije kunoza imicungire y’umutekano w’imipaka ihuza ibihugu byombi, ingabo zishinzwe gucunga iyo mipaka ku bihugu byombi zikarushaho kugira imikoranire yubaka umutekano urambye.

Yagize ati ‟Iyo tuvuye mu nama nk’iyi havamo imyanzuro yubaka imikoranire, abayobozi mu nzego za Batayo na Brigade bakomeza kuvugana kugira ngo ibyo twavuze bidahera mu magambo, bakorana n’inzego zose ikibazo babonye bakagishakira umuti”.

Arongera ati ‟Urugero ejobundi muri Nyagatare ba Komanda babiri, uw’u Rwanda n’uwa Uganda barahuye bakora Patrouille (irondo) yambukiranya umupaka, bavugana n’ibibazo by’abaturage nyuma babigeza ku nzego zishinze kubikemura. Ibyo byagize akamaro kanini cyane aho ibibazo bitandukanye bisigaye bikemurirwa ku mipaka”.

Maj Gen Vincent Nyakarundi kandi yavuze ko uretse ubufatanye mu kubungabunga umutekano w’imipaka, ngo ibyo biganiro byongera umubano n’ubucuti ku bihugu byombi.

Ati ‟Iyo abantu bahura gutya ubwabyo bituma bongera kuba bamwe, bagakundana bakibukiranya ko nta kibazo kizajya hagati y’u Rwanda na Uganda. Tuzakomeza tube abaturanyi ariko kandi tube n’abavandimwe”.

Lt Gen Kayanja Muhanga, na we yashimangiye akamaro ibyo biganiro bisigiye ingabo zabyitabiriye ziganjemo izishinzwe umutekano w’imipaka ihuza ibihugu byombi.

Ati ‟Umusaruro w’iyi nama tuwitezeho byinshi. Biratanga impinduka mu mikorere n’imikoranire hagati y’ingabo z’ibihugu byombi. Ibi birarushaho gufasha ingabo gukorera hamwe bakemura ibibazo byose bireba imipaka mu buryo bwihuse”.

Arongera ati ‟Mu gihe gishize ibibazo byajyaga bikemurirwa i Kigali cyangwa Kampala ugasanga hari ubwo bitinze, ariko ubu birakemurwa n’abakozi bashinzwe kurinda imipaka”.

Ku itariki 29 Ugushyingo 2024, ku munsi wa kabiri w’ibyo biganiro, izo ngabo zagiriye uruzinduko ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, zunamira inzirakarengane zisaga ibihumbi 250 zishyinguye muri urwo rwibutso.

Uwo munsi kandi izo ngabo zasuye n’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko, zitambagizwa Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, zisobanurirwa amateka yaranze urwo rugamba.

Inama y’ubutaha izabera mu gihugu cya Uganda mu ntangiriro z’umwaka wa 2025.

Basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Basuye n'Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside