NEWS
Ibidasanzwe kuri kajugujugu za ‘Mil Mi-24’ zagaragaye mu birori by’irahira rya Perezida Kagame
Mu birori by’irahira rya Perezida Paul Kagame, byabaye ku Cyumweru tariki ya 11 Kanama 2024 muri Stade Amahoro, habayeho igikorwa cyihariye cy’akarasisi k’indege za kajugujugu mu kirere. Muri izi kajugujugu, ebyiri zari zo mu bwoko bwa Mil Mi-24, zizwiho kuba indege z’intambara zikomeye kandi zifite ubushobozi bukomeye mu bijyanye no kurasa no gutwara abantu.
Ibiranga Kajugujugu Mil Mi-24:
- Uburebure: Metero 18.6 (kuva imbere ugana inyuma).
- Ubugari: Metero 4.8.
- Uburebure bw’ijuru: Metero 6.5.
- Uburemere: Ibiro 8,400 (n’igihe nta kintu kirimo), ibiro 11,000 (irimo abantu n’intwaro).
- Motero: Ifite moteri ebyiri za ‘Klimov TV-3-117 Turboshaft’, zifite ingufu za horsepower 2,200 kuri buri imwe.
- Ubushobozi bwo kuzamuka: Mu masegonda 60, ishobora kuzamuka ikagera ku butumburuke bwa metero 899.
- Umuvuduko: Igera ku muvuduko wa kilometero 270 – 320 ku isaha.
- Ibisasu: Ifite ubushobozi bwo gutwara ibisasu bya ‘57mm’ ndetse n’ibisasu bine bya ‘MCLOS 9M17 Fleyta’ byo kurasa ibifaru by’intambara.
- Imbunda: Ifite imbunda ya ‘Afanasev A-12.7’ iri ku izuru ry’iyi ndege.
Kajugujugu Mil Mi-24 yagaragaye muri ibi birori zifatwa nk’igikoresho cy’ingirakamaro mu gukomeza umutekano w’igihugu no kwerekana ubushobozi bw’Ingabo z’u Rwanda mu gucunga umutekano n’ubwirinzi bw’igihugu.