Connect with us

URUKUNDO

Ibi bintu ukwiye kubyitondera mu gihe ugiye gutereta bwa mbere

Published

on

 

Ni kenshi usanga umusore akubwira ko yabuze umukundi kandi mu by’ukuri ntacyo abuze ahubwo ari uko atazi inzira abandi banyuramo ngo babashe kwigarurira imitima y’abakobwa.

Kugira ngo umukobwa akwemerere urukundo ni uko hari imico aba yakubonyeho akayikunda ndetse akaba yizeye ko atazakorwa n’isoni mu gihe azaba akubwira bagenzi be. Dore ibintu 10 uzitondera rero niba utangiye gutereta umukobwa muhuye bwa mbere.

1.Kumwubaha: Mushobora kuba muhuriye mu modoka, mu bukwe, muri resitora, ku ishuri, muri banki n’ahandi, icyo usabwa ni ukumwereka ko umwubashye mu mvugo no mu bikorwa. Ushobora kumwimukira mu modoka ubona yicaye ahantu hamugoye,…

2.Kumuvugisha utuje: Ntabwo wavugisha umukobwa muhuye bwa mbere umukanika cyangwa se umukabukira, oya ahubwo muganira utuje kandi uteze amatwi ibyo akubwira na we ukamusubiza witonze ngo utaza kuvaho wivamo.

3.Kwirinda guhita umwibwira wese: Si ngombwa guhita umubwira ubuzima bwawe bwose, ariko abaye akubajije byinshi birebana n’ubuzima bwawe ushobora kumusaba ko mwazongera guhura mukaganira, umubwira bike ibindi wabona arimo kuguha akanya mukazabiganiraho nk’uko na we uba ukeneye kumumenya byimbitse.

4.Kwirata ubutunzi: Ushobora kuba ubifite yego ariko si ngombwa guhita utangira umwiyemeraho, uvuga ngo imodoka yanjye, inzu yanjye, amafaranga, business mbese akumva ko uri bikabyo cyane!! si ngombwa ko ahita amenya ko ufite imodoka ahubwo abimenye nyuma utigeze ubimubwira cyangwa se mugiye gutandukana ukamusaba kumwigiza imbere aho ataha nibwo arushaho kugukunda.

5.Irinde kumuha impano: Kirazira ku munsi wa mbere guha impano umukobwa, ese ubwirwa n’iki ko ibyo umuhaye abikunda? kabone n’ubwo waba ufite akantu ukagagusaba buryo ushobora kumubwira uti nkundira nzakaguhe ejo, reka nzaguhe agashya kurusha aka,… mbese utuntu dutuma umuresha mukazongera guhura vuba.

6.Kwirinda kumugaya: Ushobora gusanga nta bintu byinshi azi cyangwa se atamenyereye umujyi, rero nutangira kumwereka ko ari umunyacyaro mbese ko umurenze mu bunyamujyi cyangwa amashuri uzamenye ko byose ubyishe.

7.Shima ubwiza bwe: Nubwo ari ngombwa ariko irinde gukabya, gutera imitoma ntabwo ari ugushyiramo ibikabyo, ushobora kumubwira uti “nishimiye ikiganiro tugiranye, bigaragara ko uri umukobwa mwiza warezwe neza” biba bihagije, kuko si ngombwa guhita umubwira ngo urasa n’inyenyeri, uraseka amasaro agaseseka, cyangwa kumubwira imvugo zizimije rimwe na rimwe atanazi nka uri igisupusupu, icyuki, igisukari,…

8.Hari ibyo atagomba guhita abona: Abakobwa bose ntabwo bakunda abasore banywa itabi, niba urinywa muri ako kanya wihangane uze kugatumura mumaze gutandukana, irinde guhutaza abandi cyangwa kubuka inabi, ikindi kinakomeye uzirinde kumujyana mu biganiro biganisha ku mibonano mpuzabitsina,….

9.Ibuka gutaha akanimero: Niba ubona mugiye gutandukana ibuka kumusaba nimero ya telefoni ye, ndetse unamwereke ko ushishikajwe no kumenya icyerekezo cy’aho atuye.

10. Utugambo tw’ubwenge two kumusezeraho: Ushobora kumubwira utugambo dutuma na we ataha agutekerezaho ndetse anabona ko wifuza ko mwazongera guhura vuba, mubwire uti “imvura ni igwa igasubira, umwanzi w’igihe ni amasaha, byari byiza ariko bizaba akarusho ubutaha,…

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *