Connect with us

NEWS

I shyamba si ryeru muri Rayon Sports

Published

on

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahagaritse Umutoza Mukuru, Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho, hamwe n’Umutoza w’Abanyezamu Mazimpaka André, nyuma y’uko ikipe igaragaje umusaruro utari mwiza mu mikino ya Shampiyona iheruka.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kunganya na Marine FC ibitego 2-2 ku wa 5 Mata 2025, mu mukino w’Umunsi wa 23 wa Shampiyona, waje ukurikira gutsindwa na Mukura Victory Sport. Ibi byatumye Rayon Sports iva ku mwanya wa mbere, bitera ubuyobozi gufata ingamba zikomeye.

Mu mpamvu zatumye Mazimpaka André afatirwa iki gihano harimo kuba yarakomeje kugirira icyizere umunyezamu Khadime Ndiaye, n’ubwo akomeje gukora amakosa atari make. Hari kandi ibivugwa n’abakinnyi bavuga ko batakigira imyitozo ihagije ndetse ko imisimburize y’abakinnyi itanoze.

Ikipe yahagaritse aba batoza bombi mu gihe yitegura umukino ukomeye wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro, aho izahura na Mukura Victory Sport ku wa Kabiri, tariki ya 15 Mata 2025, kuri Stade Huye guhera saa 17:00.

Rwaka Claude, wari usanzwe atoza ikipe y’abagore ya Rayon Sports, ni we wahawe inshingano zo gutoza abasigaye kugeza ubuyobozi bubonye abandi batoza bashya. Yatangiye gutoza kuva ku mukino wa Marine FC.

Rayon Sports yongeye gusubukura imyitozo ku wa Gatandatu, gusa abitabiriye bari Abanyarwanda gusa, nyuma y’iminsi abakinnyi bamwe bari barivumbuye kubera ikibazo cy’imishahara. Bivugwa ko umushahara wa Gashyantare ari wo wa nyuma bahawe, mbere y’umukino na Marine FC.

Nyuma y’imikino 23, Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 47, ikaba irushwa inota rimwe gusa na APR FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *