Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwatesheje agaciro ubusabe bwa Niyonsenga Ramadhan, umunyeshuri ukurikiranyweho gusambanya mugenzi we w’imyaka 17 akanamutera inda, aho yasabaga gukurikiranwa ari hanze.
Uyu musore w’imyaka 20, wiga mu mwaka wa Kane mu ishuri rya G.S Mwurire riri mu Murenge wa Mbazi, yari yajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Ngoma cyari cyamutegetse gukurikiranwa afunzwe. Gusa, Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwasanze nta shingiro ubusabe bwe bufite, kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.
Ramadhan yabanje kwemera icyaha mu bugenzacyaha, ariko nyuma aza kukihakana, avuga ko nta ruhare yagize mu gusambanya uwo mwana. Umwunganira mu mategeko, Me Englebert Habumuremyi, yasabaga ko umukiriya we yarekurwa agakurikiranwa ari hanze, yemeza ko uyu mwana yari atwite inda imaze amezi atatu, bityo hakwiye gutegerezwa ko abyara hagakorwa ibizamini bya DNA. Yongeyeho ko umukiriya we yakubitiwe mu ruhame, agahatirwa kwemera icyaha.
Ubushinjacyaha bwateye utwatsi ibyo birego, buvuga ko nta bimenyetso bifatika byerekana ko Ramadhan yashyizweho igitutu. Bwanagaragaje ko yemeye ko yasambanyije uwo mwana mu bihe bitandukanye, haba mu ishyamba no mu rugo. Ubushinjacyaha bwavuze kandi ko icyaha cyo gusambanya umwana kitajya gisaza, bityo kuba ikirego cyaratanzwe hashize igihe bidakuraho uburemere bw’icyaha.
Nyuma yo gusuzuma impande zombi, urukiko rwemeje ko Ramadhan akomeza gukurikiranwa afunzwe, dore ko urubanza rwe rumaze kuregerwa mu mizi.
Niyonsenga Ramadhan yatawe muri yombi mu Ukuboza 2024, ubu afungiye mu igororero rya Huye, mu gihe inda y’uwahohotewe imaze kuba imvutsi.