Connect with us

NEWS

Huye: Umukecuru w’imyaka 64 yishwe no kurya inyama z’inka yipfushije

Published

on

Mu Karere ka Huye, Umurenge wa Rusatira, Akagari ka Buhimba, Umudugudu wa Karubona, haravugwa urupfu rw’umugore w’imyaka 64, bikekwa ko yishwe no kurya inyama z’inka yipfushije.

Uyu mukecuru yaguye mu bitaro bya Kigeme. Amakuru  avuga ko abariye kuri iyi nka bose barwaye mu nda mu buryo butandukanye, hakavamo n’abaremba cyane ibyaje kuviramo n’uyu mukecuru urupfu.

Amakuru avuga ko ku wa 15 Nyakanga 2024, umwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Nyarubande yapfushije inka y’imbyeyi, nyuma y’uko veterineri ayisuzumye akabura indwara ndetse akanatanga inama ko bahitamo kuyihamba.

Nyuma y’aho, umwe mu basore bo muri ako gace yagiye kuyigura ibihumbi 15 Frw, ngo ajye kuyibaga ayisangire na bagenzi be.

Abaganiriye na IGIHE dukessha iyi nkuru bageze aho iryo tungo ryacururizwaga nyuma yo kubagwa, bavuze ko ibasi y’inyama yagurwaga 2000 Frw, ibiri mu byakururiye bamwe kugura izo nyama nubwo hari abo byateye ubwoba bashingiye ku biciro byo hasi by’izo nyama.

Umwe  utashatse kwivuga izina, yavuze ko yageze aho batetse izo nyama bazirimo, aryaho intongo nkeya, nyuma y’aho amererwa nabi cyane, agiye kwa muganga baramufasha aza gukira.

Nyiraminani Josephine, wo mu Mudugudu wa Nyakizu, Akagari ka Nyakizu, Umurenge wa Kamegeri, yavuze ko umugabo we yageze ahabagiwe iyo nka ariko agira amakenga yo kuyigura, maze bukeye babona abaziriyeho bose barwaye mu nda.

Mukamana Annonciata w’imyaka 68 na bamwe muri bagenzi be bariye kuri iyi nka, babanje kwivura bya gakondo, aho ngo bamwe banywaga inzoga zikaze zizwi nk’ibyuma abandi bakarya ibitoki by’amakakama bizeye ko bibakiza ariko ntibyakunda.

Uyu nyakwigendera Mukamana, ngo yagiye ku Kigo Nderabuzima cya Kamegeri nyuma y’iminsi 3 yanegekaye bahita bamwohereza ku Bitaro bya Kigeme, ari na ho yaje kugwa kuri uyu wa 21 Nyakanga 2024.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kigeme, aho uyu mubyeyi yari arwariye, Dr. Samuel Muvunyi, yemereye IGIHE iby’aya makuru.

Ati “Abariye iyo nka babanje guhishirana ari na yo mpamvu harimo abarembye kugeza uriya yitabye Imana. Yagaragazaga ibimenyetso byo kuruka, kuribwa mu nda no guhitwa.’’

Dr. Muvunyi yakomeje ahwitura abaturage, abibutsa kugendera kure amatungo yipfushije kuko indwara zayishe ndetse n’uburozi buba buri mu nyama ari bwo buhindukira bukica n’abantu, anavuga ko abaturage bakwiye kujya barya inyama zapimwe n’abaganga b’amatungo bemewe gusa.

Kugeza ubu umubare w’abariye kuri iyi nka ntiwigeze umenyekanya neza, ndetse n’iyi nkuru imenyekanye kubera urupfu rw’umwe mu bayiriyeho.