Connect with us

NEWS

Huye: Mudugudu yakubise umusore amugira intere

Published

on

Umusore witwa Bernard Uwitije w’imyaka 18 y’amavuko yagiye kwitabwaho mu bitaro nyuma y’uko ku gicamunsi cyo ku wa 17 Nyakanga 2024, umukuru w’Umudugudu wa Kinyata mu Kagari ka Kabatwa mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, yamukubise akamunegekaza.

Amakuru avuga ko uyu musore wakubiswe afite inguma mu mutwe, mu nda, ku rutugu no ku kaboko k’iburyo. Ikigo nderabuzima cya Kigoma ubu cyamwohereje ku bitaro kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwisumbuye nk’uko byemejwe n’Umuyobozi w’Umurenge wa Kigoma, Jean Baptiste Hakuzima.

Jean Baptiste Hakuzimana, yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko uwo mukuru w’Umudugudu yitwa Athanase Musabyimana kandi ko bamufashe ngo ashyikirizwe RIB, kuko yahohoteye uwo musore, cyane ko n’ibyo yamujijije bidafatika.

Gitifu Hakuzimana yagize ati “Amakuru twahawe ni uko yamusanze apima ikigage, aramubwira ngo kuki yagipimye atabizi, undi amubajije niba ari ngombwa kubanza kumubwira baterana amagambo, birangira amukubise.”

Amakuru avuga ko aho Uwitije wakubiswe yapimiraga ikigage ari mu nzu y’iwabo, aho mu cyaro umuntu abona afite amasaka akenga ikigage hanyuma abaturanyi bakaza kugura.