NEWS
Huye: Bashinja Dr Rwamucyo guhamba Abatutsi ari bazima
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Gishamvu, Akarere ka Huye, bagaragaje kutemera imvugo ya Dr. Eugène Rwamucyo, uri kuburanishwa n’inkiko zo mu Bufaransa ku byaha bya Jenoside. Rwamucyo yavuze ko yashyinguje imirambo y’Abatutsi kubera impungenge z’uko yateza ibyorezo, ariko ab’i Gishamvu bemeza ko yashyinguraga abantu bakiri bazima, yifashishije imashini za tingatinga (tractor) mu kubacukurira ibinogo no kubarunda mo.
Ibi byatangarijwe abagize umuryango Haguruka ubwo basuraga ab’i Gishamvu ku wa 4 Ukwakira 2024, mu biganiro bigamije kubamenyesha uko urubanza rwa Dr. Rwamucyo rukomeje mu Bufaransa. Mu buhamya bw’abarokotse, bavuze ko ibikorwa bya Dr. Rwamucyo byari bigamije kubarimbura aho gufasha abo bari bugarijwe n’ubwicanyi.
Abatanze ubuhamya ku bikorwa bya Dr. Rwamucyo muri Jenoside bavuze ko yabaga ku ruhande rw’abicanyi, aho yashyinguye Abatutsi barimo abari bakiri bazima, mu bice byari byihishe inyuma y’ibyo yitaga kwirinda ibyorezo. Umwe mu bari kuri Paruwasi ya Nyumba yavuze ko yiboneye neza uburyo tingatinga yarengeje amazu n’imirambo y’abishwe, bamwe muri bo bakiri bazima.
Ku Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, undi watanze ubuhamya yavuze ko yiboneye aho abantu bicwaga, bakajya bashyingurwa bakiri bazima hamwe n’imirambo. Byavuzwe ko abari barabaciye imitsi kugira ngo batabasha guhunga, bakarinda gushyingurwa ari bazima kubera ko batabashaga kugenda.
Gerard Rutazigwa, Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Gishamvu, yagarutse ku bubi bw’ibi bikorwa, avuga ko byakorerwaga mu bwicanyi butagereranywa, harimo no kwigisha abaturage guca abantu imitsi kugira ngo batinde gupfa.
Dr. Rwamucyo ahakana ibyaha ashinjwa nubwo abatanze ubuhamya mu Rwanda bavuga ko ari we wari ku isonga mu bikorwa byo gushyingura abantu bazima. Ab’i Gishamvu biboneye ibikorwa by’ubwicanyi bavuga ko batemera ibyo Rwamucyo avuga byo gushyingura kubera kwirinda ibyorezo, kuko ngo byari uburyo bwo kurimbura Abatutsi mu buryo bwa kinyamaswa.
Uyu muganga wari ukuriye ibitaro bya Kaminuza by’i Butare icyo gihe, arakurikiranweho uruhare rukomeye mu bwicanyi bwabereye mu bice bitandukanye bya Huye, cyane ku biro bya Perefegitura ya Butare no ku mashuri ya Nyumba na Matyazo.
Abarokotse Jenoside b’i Gishamvu bashimye umuryango Haguruka ku bwo kubasura no kubamenyesha iby’urubanza rwa Dr. Rwamucyo, kuko bibagaragariza ko ubutabera bukomeje gukora nubwo abahungiye mu mahanga na bo bagikurikiranwa.