Connect with us

NEWS

Hateganyijwe imvura iri hejuru y’ikigero cy’isanzwe igwa

Published

on

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko mu minsi 10 ibanza y’ukwezi k’Ukwakira 2024, hateganyijwe imvura iri hejuru y’impuzandengo isanzwe igwa muri iki gihe. Imvura izagwa izaba iri hagati ya milimetero 20 na 140, bikazerekana gutangira kw’imvura y’Umuhindo, yatinze gutangira.

Mu itangazo ryasohotse ku wa 30 Nzeri 2024, Meteo Rwanda ivuga ko imvura iziyongera ugereranyije n’iminsi ya nyuma y’ukwezi kwa Nzeri, ikazaba ikibanda mu turere tw’Amajyaruguru n’Uburengerazuba bw’u Rwanda, aho mu bice bimwe by’Uturere nka Rusizi, Nyamasheke, na Rutsiro hateganyijwe imvura nyinshi, iri hagati ya milimetero 120 na 140. Ahasigaye, mu bice byinshi by’igihugu, imvura izaba iri hagati ya milimetero 100 na 120.

Umuyaga uteganyijwe kuzaba ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda. Aho umuyaga uzaba wiyongera cyane ni mu Ntara y’Iburasirazuba n’Uturere twa Karongi, Rutsiro, na Nyamasheke. Ibice byinshi byo mu gihugu bizakomeza kugira umuyaga uringaniye, ariko uteganyijwe kuzaba mwinshi cyane mu turere tw’Amajyaruguru n’Uburengerazuba.

Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe kuzaba hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 30, bukazaba ku kigero gisanzwe gishyuha muri iki gice cy’umwaka. Icyakora, ibice nka Rubavu, Nyabihu, Musanze, na Burera bizagira ubushyuhe bwo hasi hagati ya dogere 8 na 10.

Meteo Rwanda yashishikarije abantu bose kwitegura no kwirinda ingaruka zishobora guterwa n’imvura nyinshi mu minsi ikurikiranye, cyane cyane mu bice by’imisozi miremire, ndetse no kwirinda umuyaga mwinshi cyane mu Ntara y’Iburasirazuba. Icyo kigo gisaba ko ingamba z’ubwirinzi zafatwa hakiri kare kugira ngo ingaruka z’ibi bihe bidasanzwe zigabanuke.