NEWS
Hari abagore bajya kwiteza inda muri FDLR, kubera ingengabitekerezo ya Jenoside

Ihuriro ry’Inteko Ishinga Amategeko rikumira Jenoside no kurwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (AGPF) ryagaragaje ko mu Rwanda hari abaturage bashyigikiye umutwe wa FDLR, hakabamo n’abagore bajya kwiteza inda ku bari muri uwo mutwe bavuga ko bashaka ‘icyororo’.
Ni ibikubiye mu icukumbura ryakozwe na AGPF ryagaragajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Werurwe 2025, mu Nama nyunguranabitekerezo yahuje Abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, abayobozi mu nzego zitandukanye n’abo mu ihuriro ry’imitwe ya Politiki.
Ni inama yigaga ku miterere y’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere, ingaruka zayo n’ingaruka zo kuyirwanya.
Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre wari uhagarariye AGPF yavuze ko mu bagize iryo huriro bakoze bakoreye mu Turere 15 tw’Igihugu, mu mezi y’Ukuboza 2024 n’ukwa Gashyantare 2025.
Iryo huriro ryahuye n’abantu 3 500 biganjemo abo ku mipaka y’u Rwanda, barimo abayobozi b’Imirenge, abaturage n’urubyiruko muri rusange.
Mu Turere 15, muri two11 ni udukora ku mipaka y’u Rwanda, bingana na 73,3%.
Kuva muri Kanama kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2024, hagaragaye ahantu 9 habaye ibikorwa byo kwica abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Prof Dusingizemungu ahamya ko ubwo bwicanyi bwajyanaga n’ubwakorerwaga Abatutsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu bimenyetso 16 biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside AGPF yabonye mu baturage yasuye, 12 byagaragaye ku baturage barengeje imyaka 30, bibiri bigaragara ku basore n’inkumi, bafite imyaka 20-25.
Ni mu gihe 3 byagaragaye ku bana b’imyaka iri hagati ya 12 na 13.
Yagize ati: “Hari abagore twabonye ngo bajya hakurya [muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo] kwiteza “agashinge” ni ukuvuga kwiteza inda mu bantu bari mu mutwe wa FDLR, ngo barashaka icyororo”.
Prof Dusingizemungu yakomeje avuga ko hari abantu baba hanze y’Igihugu usanga bashuka urubyiruko bakarushora mu macakubiri by’umwihariko abakomoka muri utwo Turere cyangwa abakomoka hafi yatwo.
Ati: “Hari abaturage batuye mu Rwanda bigaragara ko bakivugana n’abari mu FDLR cyangwa abarwanya ubuyobozi bw’u Rwanda, by’umwihariko urubyiruko rushukishwa ko ruzashakirwa akazi n’ibindi.”
Senateri Prof Dusingizemungu yumvikanishije ko hari abatuye mu Murenge wa Bwisige mu Karere ka Gicumbi, bayobywa n’ibiganiro bya Gen BEM Habyarimana Emmanuel anyuza ku mbuga nkoranyambaga.
Yavuze ko mu Karere ka Nyamasheke naho hari abaturage bumva ibiganiro bya Padri Nahimana Thomas bigamije guharabika Leta y’u Rwanda, na Rudakemwa Frotinatus bakomoka mu Karere ka Rusizi gahana imbibi n’aka Nyamasheke.
Ni mu gihe mu Karere ka Ngororero na ho abarimo Pacifique Ntawunguka, Mudacumura bari mu buyobozi bwa FDLR, byagaragaye ko bageza ku baturage ibiteketrezo by’ingengabitekerezo ya Jenoside muri ako Karere bakomokamo.
Abaturage bahabwa Sim Card zikoreshwa mu mahanga ngo bapfobye Jenoside
Prof Dusingizemungu yagaragaje ko mu ngendo abagize AGPF bakoze , basanze hari abaturage by’umwihariko batuye mu Turere twegereye imipaka, turimo utwa Gisagara, Rubavu na Nyamasheke bashukwa n’abaturage b’ibihugu bituranyi by’u Rwanda baza bakabigisha imvugo z’urwango.
Yagize ati: “Urubyiruko ruhabwa Sim Cards z’ibihugu bindi, kugira ngo ubutumwa batanga kuri WhatsApp no ku zindi mbuga nkoranyambaga, kugira ngo babe bikingiye ngo ubutabera butazabageraho.”
Yongeyeho ati: “Ugasanga bakoresha +257… ariko ubutamwa batanga bakabutangira mu Rwanda kugira ngo bayobye uburari.”
Umunyabanga Mukuru Wungirije w’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Kamarampaka Consolee, yavuze ko abenshi mu bagifite ingengabitekerezo batakabivuga imbona nkubone ahubwo usanga babivuga ku mbuga nkoranya mbaga.
Abana bato bagaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside
Mu iri cukumbura ryakozwe na AGPF ryagaragaje ko mu Karere ka Nyaruguru hari umwana w’imyaka 12, ufite ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse wokamwe n’urwango.
Yagize ati: “Hari umwana w’imyaka 12, wigize umuhanga mu gupima abantu, cyane cyane abana bigana kugira ngo amenye niba ari Abahutu cyangwa ari Abatutsi.”
Yasobanuye ko uwo mwana yigeze kureba mugenzi we maze ubundi akamubwira ko ari Umututsi bityo ko Jenoside nigaruka azamutema.
Ngo icyo gihe umwarimu we, yarabimenye abajije uwo mwana, na we amusaba kuzana ikiganza amurebye amubwira ko ari mwene wabo ko ntacyo bazamutwara, ashaka kugaragaza ko ari Umuhutu.
Prof Dusingizemungu kandi yagaragaje ko hari undi muntu wo mu Karere ka Gisagara w’imyaka 26, wariye inzoka agaragaza ko ariko bazarya Abatutsi.
Mu bindi byagaragariye AGPF ko ari ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ikigaraga mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Mbazi, hasanzwe umusaza w’imyaka 90, wubatse inzu hejuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside.
Hagaragajwe ko hari n’abaturage batanga amakur ku ngengabitekerezo ya Jenoside ariko abayobozi bamwe ntibabihe agaciro. Hari kandi n’abaturage usanga baba bashaka kunga abafitanye ibibazo bishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside aho gutanga amakuru.
Umuyoboke w’Ishyaka rya PSD, Prof Ngabitsinze Jean Christome yagaragaje ko kugira ngo ingebitekerezo ya Jenoside yarwanywa haherewe mu mashuri no mu bakiri bato kugira ababashuka batabona aho bahera.
Ivomo: Imvaho Nshya