Connect with us

NEWS

Hamenyekanye icyifuzo RDC yifuza kuri AFC/M23 mu biganiro byo muri Qatar

Published

on

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bwasobanuye ko bushaka ko abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 babanza kuva mu bice byose bigenzura mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, mbere yo gutangira ibiganiro byimbitse.

Ibi byagaragaye nyuma y’uko mu ntangiriro z’iki cyumweru, Guverinoma ya RDC yohereje intumwa zayo muri Qatar, zirimo abashinzwe umutekano, kugira ngo baganire na AFC/M23.

Si ubwa mbere Leta ya RDC isaba M23 kuva mu bice yigaruriye. Mu 2012, ubwo uyu mutwe wari umaze gufata Umujyi wa Goma, Leta yari iyobowe na Joseph Kabila yabisabye, ibinyujije mu biganiro byahuje abayobozi bo mu karere.

Icyo gihe, RDC yasezeranyije M23 ibiganiro n’igisubizo ku bibazo by’umutekano muke watezaga ihungabana ku baturage bavuga Ikinyarwanda, by’umwihariko Abatutsi.

Nyuma yo kuva i Goma, M23 yahise isenyuka mu 2013, itsinzwe n’ingabo za MONUSCO zirimo umutwe udasanzwe wa FIB n’ingabo za RDC.

Gusa, mu Ugushyingo 2021, abarwanyi ba M23 bongeye kwisuganya basubukura intambara, bafata ibice byinshi bya Kivu y’Amajyaruguru. Bamwe mu bayobozi bo mu karere bahawe inshingano zo kugirana ibiganiro na bo, maze bemeranya ko M23 ivamo, aho byari kugenzurwa n’ingabo za EACRF.

Nyamara, ibi ntibyubahirijwe. Ahubwo ingabo z’u Burundi zinjiye mu bice nka Mushaki na Kitshanga, zemera ko iza RDC zinjiramo, binyuranyije n’amasezerano. Nyuma y’aho RDC yirukaniye ingabo za EACRF mu mpera za 2023, M23 yagarutse kurwana kugira ngo yisubize uduce yari yarekuye, aho yahatakarije abarwanyi barimo Colonel Castro Elise Mberabagabo wari ushinzwe ubutasi.

Umwe mu bayobozi ba RDC yabwiye Associated Press ko ubusabe bwa guverinoma ari uko AFC/M23 yegura amaboko igasohoka mu bice biyigenzura. Gusa ntibiramenyekana niba iyo mpande yiteguye kubyemera.

Kenshi, abayobozi ba AFC/M23 barimo n’umuyobozi mukuru wungirije Bertrand Bisimwa, bagaragaje ko badashyigikiye iki cyifuzo, kuko babona kigamije kubasubiza mu ntambara.

Ku wa 8 Gashyantare 2025, Bisimwa yatangaje ko “icyemezo icyo ari cyo cyose gisaba AFC/M23 kuva ku butaka bwayo no kuba impunzi, ari ugutangaza intambara.”

Muri iki cyumweru kandi, AFC/M23 yohereje intumwa muri Qatar, zirimo Bisimwa, nk’uko Associated Press yakomeje ibivuga.

AFC/M23 isaba ko RDC yakuraho igihano cy’urupfu cyahawe bamwe mu bayobozi bayo, ikanasesa impapuro zo kubafata. Banifuza ko abasivili n’abasirikare bafunzwe bazira kwikekwa gukorana na AFC/M23, hashingiwe ku bwoko cyangwa ururimi bavuga, bafungurwa.

AFC/M23 irasaba ko hashyirwaho itegeko rihana imvugo zibiba urwango, zigamije guhohotera Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda cyangwa Igiswayile.

Ihuriro kandi risaba ko hakubahirizwa amasezerano y’ihagarikwa ry’imirwano hagati y’impande zombi.

Ivomo: Umuryango

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *