NEWS
Hagiye kumurika imashini yakoze izajya ifasha abantu bashaka gupfa mu gihe gito cyane
Dr. Philip Nitschke, uzwi ku izina rya Dr. Death, arateganya kumurika imashini izajya ifasha abantu bashaka gupfa mu buryo bwihuse kandi mu mahoro. Nk’uko ikinyamakuru cyo mu Budage, Neue Zürcher Zeitung, cyabitangaje, izi mashini zishobora gutangira gukoreshwa mu Busuwisi bitarenze Nyakanga 2024. Iyi mashini yitwa “Suicide capsules” ifite ubushobozi bwo gufasha umuntu gupfa mu gihe gito cyane. Uko imashini ikora, umuntu asabwa gusa kuyinjiramo, agahita akanda kuri bouton imwe, maze agatangira guhumeka nitrogen, ahita abura umwuka usanzwe wo guhumeka wa oxygen, bityo agahita apfa mu minota mike cyane.
Iyi mashini yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya 3D printing, ifite ishusho isa neza neza nk’izindi mashini zitwara abantu n’ibintu mu kirere. Dr. Philip Nitschke avuga ko umuntu apfa nta buribwe na buke agize, ndetse nta n’ubundi bubabare runaka agize. Uyu mugabo wahoze ari umuganga, ahamya ko buri wese ukuze afite uburenganzira bwo kurangiza ubuzima bwe mu mahoro, kabone n’ubwo yaba adafite ibindi bibazo by’ubuzima.
Dr. Nitschke, w’imyaka 76, yahoze ari umuganga mu gihugu cya Australia, aho yahuhuye abarwayi bane mu myaka ya 1990 ubwo muri icyo gihugu byari byemewe. Nyuma yaje guhagarika umwuga we maze atangiza umuryango uharanira guteza imbere iyi mpamvu ye yahoze yizereramo. Yanditse igitabo yise ‘The Peaceful Pill’, cyasobanuraga uko umuntu ashobora kurangiza ubuzima bwe mu mahoro. Mu 2015, nyuma yo kugirana ibibazo byinshi n’inzego z’ubuzima muri Australia, yaje kwimukira mu Busuwisi, igihugu cyabaye mu bya mbere byemeje igikorwa cyo guhuhura abarwayi.
Dr. Nitschke yagaragaje ko iyi mashini nta mategeko izaba yishe, ariko akemeza ko hakiri inzira ndende kugira ngo yemerwe henshi ku Isi. Avuga ko iyi mashini izafasha cyane abantu bashaka kurangiza ubuzima bwabo mu buryo bworoheje kandi butabangamiye uburenganzira bwabo.