NEWS
Habaye impinduka ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli
Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byagabanyutse, aho guhera kuri uyu wa 07 kanama 2024, igiciro cya lisansi ari 1629 kivuye kuri 1663 Frw mu mezi abiri ashize, naho igiciro cya mazutu kikaba cyagumye kuri 1652 Frw cyariho mu mezi abiri ashize.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) rwatangaje ko ihinduka ry’ibi biciro ryashingiye ahanini ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli riri kugaragara ku isoko mpuzamahanga.
Itangazo rya RURA kandi rivuga ko ibyo biciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, biratangira kubahirizwa ku wa 07 Kanama 2024, saa moya za nimugoroba.