NEWS
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu myaka itanu iri imbere ubukungu bw’u Rwanda nibura buzajya buzamukaho 9,3% buri mwaka
Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yagarutse ku ntego za Guverinoma y’u Rwanda mu gihe yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe Yombi, Gahunda ya Kabiri ya Guverinoma yo Kwihutisha Iterambere Rirambye (NST2) ku wa Mbere tariki ya 9 Nzeri 2024.
Iyi gahunda yubakiye ku nkingi eshatu, ari zo Ubukungu, Imibereho Myiza, n’Imiyoborere, igamije guteza imbere u Rwanda mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.
Dr. Ngirente yavuze ko intego nyamukuru ari ugukomeza guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda, kugira ngo bwihanganire imihindagurikire y’ubukungu ku Isi. Yagize ati: “Muri iyi gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere rirambye (NST2), Guverinoma yiyemeje ko ubukungu bw’u Rwanda buzajya buzamuka nibura ku kigereranyo cya 9,3% buri mwaka.”
Mu rwego rwo kongera ubukungu, Guverinoma izashyira imbaraga mu byiciro bitandukanye by’ubukungu, harimo ubuhinzi, inganda, n’urwego rwa serivisi. Dr. Ngirente yasobanuye ko ubuhinzi buzongerwa ku gipimo cya 6%, inganda zizazamura umusaruro ku kigero cya 10% buri mwaka, naho urwego rwa serivisi ruziyongeraho 10%.
Mu bindi bikorwa by’ingenzi biri muri iyi gahunda harimo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, bizwi nka Made in Rwanda, kugira ngo ibyoherezwa mu mahanga byiyongere ku kigero cya 13% buri mwaka. Dr. Ngirente yavuze ati: “Nongere kwibutsa ko Made in Rwanda atari ugukora imyenda gusa ahubwo ko hari n’ibindi twakora tukabibyaza umusaruro.”
Hazanashyirwa imbaraga mu guteza imbere ishoramari, aho ishoramari ry’abikorera rizikuba hafi kabiri rikava kuri miliyari 2,2 z’amadolari muri 2024 rikagera kuri miliyari 4,6 z’amadolari y’Amerika. Ikindi cyitezwe ni ukwikuba kabiri k’ubwizigame bw’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu, kive kuri 12,4% kigeze hejuru ya 25%.
Dr. Ngirente yasoje avuga ko ibi byose bizagerwaho kubera ingamba zifatika za Guverinoma no gukomeza ubudahangarwa bw’ubukungu bw’igihugu. Yagize ati: “Twamaze kubona ko iyo dushyize hamwe nk’Abanyarwanda, tugakurikiza umurongo Perezida wa Repubulika yaduhaye, nta kabuza ibyo dushaka tubigeraho.”
Iyi gahunda yagejejwe ku Nteko Ishinga Amategeko nk’uko biteganywa n’ingingo ya 19 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, risaba ko Minisitiri w’Intebe atangaza gahunda ya Guverinoma bitarenze iminsi 30 Guverinoma nshya ishyizweho. Abagize Inteko Ishinga Amategeko bafite inshingano zo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’izi gahunda za Guverinoma nk’uko amategeko abiteganya.