Connect with us

NEWS

Guverinoma y’u Bufaransa yegujwe

Published

on

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, yatoye icyemezo cyo gutakariza icyizere Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Michel Barnier nyuma y’amezi atatu gusa agiye kuri uwo mwanya.

Iki cyemezo cyatowe kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukuboza 2024, ku bw’iganze bw’abagize Inteko Ishinga Amategeko 331 kuri 557. Ni icyemezo kibayeho bwa mbere mu myaka 60 ishize.

Ikinyamakuru cya Al Jazeera, kivuga ko iki cyemezo cy’abagize Inteko Ishinga Amategeko, kirushijeho kongerera ubukana ibibazo bya politiki y’u Bufaransa ndetse no kuzamura ibibazo bijyanye n’ingengo y’imari y’Igihugu y’umwaka utaha.

Amashyaka atavuga rumwe na Leta yahuje imbaraga yishyira hamwe mu rwego rwo gushyigikira icyo cyifuzo nyuma y’uko Barnier w’imyaka 73, akoresheje ububasha budasanzwe maze agashyira mu bikorwa ingamba zijyanye n’ingengo y’imari abagize Inteko batabanje kubitorera.

Nyuma y’iki cyemezo cyo gutakariza icyizere Guverinoma ya Barnier, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Yael Braun-Pivet yemeje ko agomba guhita yegura ndetse ubwegure bwe akabushyikiriza Perezida Emmanuel Macron.

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Bufaransa, Marine Le Pen, yatangaje ko ubu igitutu kiri kwiyongera kuri Perezida Macron nubwo atavuze ko na we akwiye kwegura, gusa yongeraho ko ariwe wenyine ufite ijambo rya nyuma kuri ibi bibazo bya politiki byugarije u Bufaransa.

Yagize ati, “Ubu turahamagarira Macron kuva ku butegetsi akagenda, ndanasaba ko amatora ya Perezida akorwa hakiri kare kuko yakemura ibibazo bya politiki bitwugarije”.

Biteganyijwe ko ku wa kane nimugoroba, Perezida w’u Bufaransa azageza ijambo ku baturage rizanyura kuri televiziyo, ari mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu ya Champs Elysee.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *