Connect with us

NEWS

Guverinoma yagaragaje ko hari amadini yari atangiye kuyobya abanyarwanda

Published

on

Amadini n’amatorero afatwa nk’arerera u Rwanda kandi akagira uruhare mu gufasha Leta kwigisha abanyarwanda. Icyakoze Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko hari amadini yari atangiye kuyobya abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko.

Ni ingingo yagarutsweho Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatanu tariki 06 Ukuboza 2024, ku Kimihurura.

Yavuze ko intandaro yo guca akajagari mu madini n’amatorero byaturutse ku kuba Guverinoma yari imaze kubona amadini n’amatorero atanga inyigisho mbi.

Yagize ati: “Twebwe nka Leta ireberera abanyarwanda ntabwo dushobora kwihanganira itorero ribwira abantu ngo ntimukanywe amata.

Nutayanywa kubera ubuzima bwawe nta kibazo ariko kubwira umuntu ngo umwana w’umunyarwanda kunywa amata ni icyaha, murumva ko n’umunyedini ubwe aba azi ko abeshya abantu.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente akomeza avuga ati: “Kubwira umuntu ngo kugurisha ikawa ukabona amafaranga ni icyaha, umuturage ye guhinga ikawa ngo aziteze imbere ukabyita icyaha? murumva ko ibyo Leta itabyihanganira.”

Yavuze ko hari amatorero avuga ko umwana umaze kuba ingimbi cyangwa umwangavu agomba guta iwabo mu kwirinda ko Ababyeyi be bamutera ibyaha.

Ati: “Ibyo ibyo nabyo twarabyumvise mu madini.”

Guhagarika amwe mu matorero si icyemezo cyafashwe na Leta gusa ahubwo ngo habanje kubaho ibiganiro hagati ya Leta n’abayobozi b’amadini n’amatorero.

Ati: “Hari amadini yari atangiye kutuyobereza abanyarwanda ariko cyane cyane kuyobya urubyiruko, twe rero tukumva u Rwanda rw’ejo rukwiye gukurira mu bintu bitarimo kuyoba kandi binatera ikibazo.”

Muri ibyo biganiro Abayobozi b’amadini n’amatorero na bo bavuze ko izo nyigisho zidakwiye mu muryango nyarwanda.

Ati: “[…] noneho dufatanya kuvuga ngo abatanga izo nyigisho mbi dukwiye kubahagarikira.”

Kubwira abantu ngo nimvuga amagambo abiri urabona viza ikujyana muri Amerika, si intego urubyiruko rwagira ariko rutanagiyeyo ngo u Rwanda ni igihugu cyiza waturamo.

Guverinoma y’u Rwanda ishima abayobozi b’amadini bicaranye na yo n’inzego za Leta, bakumvikana uko bakemura ikibazo cy’inyigisho ziyobya abanyarwanda kandi ngo byarakemutse.

Mu kwezi kwa Kanama 2024, insengero zirenga 5 000 zari zimaze gufungwa mu gihugu hose biturutse ku kutubahiriza amabwiriza y’ubuzima n’umutekano.

Mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko insengero 44 zari zimaze gufungurwa mu nsengero 9,800 zari zarafunzwe.