Connect with us

NEWS

Goma Mwicuraburindi

Published

on

Virunga Energies Ikigo gicuruza amashanyarazi muri Kivu y’Amajyaruguru, cyane cyane mu mujyi wa Goma, cyatangaje ko kidashobora gutanga amashanyarazi mu mujyi wa Goma na Nyiragongo kubera imirwano yaciye insinga z’amashanyarazi mu bice bya Nyiragongo.

Umujyi wa Goma uri mu kizima mu gihe wugarijwe n’ibura ry’amazi, bitewe n’uko ukoresha ay’ikiyaga cya Kivu, atunganywa hakoreshejwe amashanyarazi yamaze kubura.

Umujyi wa Goma uri mu icuraburindi mu gihe umaze amasaha 18 udafite internet, abahatuye bakaba bakomeje kugorwa n’ubuzima busanzwe bukenera ikoranabuhanga.

Radio Okapi yatangaje ko abarwanyi ba M23 bakomeje kwihagararaho mu birindiro byabo, mu gace ka Sake na Mubambiro ku bilometero 20 uvuye mu mujyi wa Goma, mu gihe imirwano ikomeje muri Rusayo no mu misozi ya kibati muri teritwari ya Nyiragongo.