NEWS
Goma: M23 yashyizeho abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda

Muri Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, abarwanyi ba M23 bagenzura umujyi bashyizeho umutwe w’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda.
Guhera kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Gashyantare, aba bapolisi batangiye imirimo yabo, bafite inshingano zo guca akajagari, kwigisha uko umuhanda ukoreshwa neza, kugabanya impanuka no gukemura ibibazo by’umutekano mu muhanda.
Muri Goma hamaze igihe haboneka umuvundo w’ibinyabiziga, aho abatwara imodoka bagendaga uko bishakiye. Ibibazo byarushijeho gukomera nyuma y’uko abarwanyi ba M23 bafashe uyu mujyi, bigatuma abapolisi ba Leta bari basanzwe bakora aka kazi bava mu muhanda.
Kutagira abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda byatumye impanuka ziyongera, hamwe n’umuvundo udasanzwe w’ibinyabiziga bitewe no kutubahiriza amategeko y’umuhanda.
Abatwara ibinyabiziga n’abagenzi bavuga ko aba bapolisi bashyizweho na M23 batuje kandi bagenzura neza umutekano. Umuturage wo muri Katindo yagize ati:
“Baratuje cyane, bo bakora akazi kabo nta guhohotera abaturage. Nko kuri UNSTIGO, akavuyo kashize, imodoka zirahana umwanya mu kwambuka.”
Undi muturage yavuze ko aba bapolisi bambaye impuzankano zitandukanye n’iz’aba Leta ya Kinshasa, bafite ibikoresho bigezweho birimo imbunda n’ibindi bikoresho by’ubwirinzi.
“Kuva M23 yafata umujyi wa Goma, ibintu bari kubishyira ku murongo. Arakureba mu maso ukibwiriza icyo gukora, nta ruswa baka, nta muturage bahohotera.”
Kuva abarwanyi ba M23 bafata Goma, ubuzima bwarahindutse, aho abaturage bavuga ko bongeye kubona ituze, bakomeza ibikorwa by’iterambere ndetse bakaba basigaye baryama bagasinzira.
SRC:UMUSEKE