Connect with us

NEWS

Goma, Bukavu n’ahandi ntihafashwe n’u Rwanda – Minisitiri Nduhungirehe

Published

on

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko umuryango mpuzamahanga udakwiye kwitiranya u Rwanda n’ihuriro AFC/M23 kuko atari rwo rwafashe umujyi wa Goma, Bukavu n’ibindi bice byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yabibwiye itangazamakuru mu mujyi wa Antalya muri Turukiya, ubwo yasabwaga gusubiza abashinja u Rwanda gufasha abarwanyi ba AFC/M23. Yagiyeyo kwitabira inama mpuzamahanga ya dipolomasi.

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko hariho umutwe w’iterabwoba wa FDLR ufite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Umutwe wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi washyigikiwe, uhabwa amafaranga n’ubutegetsi butandukanye bwa RDC. Kugeza uyu munsi, haracyari uwo mutwe wa FDLR.”

Yavuze ko kuva mu 2018, FDLR yagabye ibitero birenga 20 ku butaka bw’u Rwanda, bituma rushyiraho ingamba z’ubwirinzi ku mupaka warwo kugira ngo uyu mutwe uzatongera kuruhungabanyiriza umutekano.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ibihugu bitandukanye bishaka gusobanura ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC binyuze mu nzira y’ubusamo, bikitiranya ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho no gufata ibice bya RDC.

Ati “Impamvu nakubwiye ko hari inzira y’ubusamo ni uko turi kwitiranya iyi ngingo y’umutekano ku mupaka wacu n’ikibazo cya M23.”

Yasobanuye ko M23 ari umutwe wo muri RDC urwanirira uburenganzira bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, bamaze imyaka myinshi batotezwa, kandi ko ari yo yafashe ibice byo mu Burasirazuba bwa RDC.

Ati “M23 ni umutwe witwaje intwaro uri kurwanira abo bantu kandi ufata ibice. Goma, Bukavu n’ibindi bice byo mu Burasirazuba bwa RDC byafashwe na M23, si u Rwanda. U Rwanda ruri kurinda gusa umupaka warwo, binyuze mu bikorwa byo gukumira ibishobora kuruhungabanya.”

Ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi byashinje u Rwanda gufasha M23, bimwe muri byo birufatira ibihano. Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko nk’igihugu cyigenga, rudashobora gukangwa n’ibi bihugu.

Yagize ati “Dufite igihugu n’abantu bacu dukwiye kurinda. Ntabwo tuzemera ko u Rwanda rusubira mu bihe rwabayemo mu 1994 kuko ni bwo rwari rugiye guhanagurwa ku ikarita. Nta gihugu cyo mu burengerazuba gikwiye kuduha ibwiriza ryahungabanya umutekano w’abaturage bacu.”

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko igihano gikomeye ku Banyarwanda cyaba ari uko u Rwanda rwakwemera kugabwaho ibitero, rugasubira mu bihe nk’ibyo rwabayemo mu 1994.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *