Connect with us

Sports

Godwin Odibo uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Shooting Stars

Published

on

Rutahizamu ukina anyuze mu mpande, Godwin Odibo, wari watandukanye na APR FC kubera umusaruro muke, yamaze kubona indi kipe nshya y’iwabo muri Nigeria yitwa Shooting Stars.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Gashyantare 2025, ni bwo Ubuyobozi bwa APR FC bwagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku mibereho y’ikipe n’imyiteguro y’imikino yo kwishyura.

Mu byagarutsweho harimo abakinnyi batandukanye n’iyi kipe barimo na Godwin Odibo, aho bwagaragaje ko bwamaze kubishyura ibisabwa byose birimo imishahara y’amezi atandatu.

Si ibi gusa kuko APR FC yamaze no gutanga ibyangombwa bya ITC (International Clearance Certificates), bimwemerera gukinira Shooting Stars y’iwabo.

Odibo yatandukanye na APR FC nyuma yo kubura umwanya wo gukina nyamara yaratanzweho amafaranga menshi ndetse yari anitezweho byinshi.

Shooting Stars ni imwe mu makipe meza muri Nigeria, dore ko kugeza ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 37, mu mikino 21 imaze gukinwa.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *