NEWS
Gicumbi: Yatawe muri yombi nyuma yo gukubita ishoka mu mutwe umugabo bamaranye imyaka 11
Mu Mudugudu wa Gasekeke, Akagari ka Kigogowo, Umurenge wa Nyankenke mu Karere ka Gicumbi, umugore witwa Bantegeye Yvonne yatawe muri yombi nyuma yo gukubita ishoka mu mutwe umugabo we Selemani. Amakimbirane ngo yaturutse ku batumiwe mu bukwe bwabo, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi.
Visi Meya w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mbonyintwali Jean Marie Vianney, yagize ati: “Bari basanzwe babana bamaranye imyaka 11. Bakoze ubukwe bwo gusezerana mu kiliziya kuko batari barasezeranye imbere y’Imana na mbere hose.
Bashwanye hashize iminsi itatu basezeranye bapfuye abantu umugabo yatumiye batumvikanyeho birangira umugore akubise umugabo inshoka.”
Nyuma y’aho, uyu mugore yashatse kwiyahura. Mbonyintwali yavuze ko bakimufata ubwo yari agiye kwiyahura mu mugezi, agira ati: “Twamufashe na we agiye kwiyahura mu mugezi.
Ubusanzwe nta makimbirane bagiraga mu rugo rwabo. Turasaba abaturage gukomeza kwirinda amakimbirane mu miryango yabo, ikindi ni ukwirinda kwihanira. Abagize ikibazo bajye begera ubuyobozi bubafashe kugikemura.”
Abaturanyi babo bavuga ko uru rugomo rwumvikanye mu mpera z’icyumweru gishize rushobora kuba rwaranaturutse ku kutumvikana ku mikoreshereze y’impano z’ubukwe, nubwo ubuyobozi bw’Akarere buhamya ko amakimbirane yatewe n’abatumirwa batari bumvikanyeho.