Connect with us

NEWS

Gicumbi: Umunani batawe muri yombi bakurikiranyweho gukubita umusambo bikamuviramo gupfa

Published

on

Abaturage umunani bo mu Karere ka Gicumbi batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita umugabo witwa Nshimamahoro Emmanuel bikamuviramo gupfa, nyuma y’uko bivugwa ko yibye ibitoki bibiri akabura ubwishyu bwo kubyishyura.

Iri sanganya ryabaye ku wa 10 Kanama 2024 mu Mudugudu wa Kabira, Akagari ka Kigabiro, Umurenge wa Rwamiko.

Nshimamahoro yaje gufatwa n’abaturage ubwo bamushinjaga kwiba ibitoki bibiri, aho ikimwe muri byo cyafatiwe iwe mu rugo, ikindi kikaboneka aho yari yagihishe. Nshimamahoro ngo yemeye icyaha ndetse aniyemeza kuzishyura ibyo bitoki, ariko yaje gukubitwa bikomeye n’abaturage bikamuviramo gupfa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yemeje aya makuru, asaba abaturage kwirinda kwihanira ahubwo bakagana inzego z’ubuyobozi mu gihe babonye umuntu ukoze icyaha.

Abakekwaho kugira uruhare muri iyi nkoni bakubise Nshimamahoro bashyikirijwe RIB station ya Bukure, aho iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane neza icyateye urupfu rwe. Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Byumba kugira ngo ukorerwe isuzuma.