NEWS
Gen Tauzin watewe agahinda agasebywa n’Inkotanyi yiteze kurenganurwa na Charles Onana??
Gen Didier Tauzin wabaye mu gisirikare cy’u Bufaransa ni umwe mu bakomeje kugaragaza ko bahengamiye ku ruhande rwa Charles Onana, mu rubanza uyu mugabo ashinjwamo kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urubanza rwa Charles Onana ukomoka muri Cameroon ariko akagira ubwenegihugu bw’u Bufaransa rwatangiye kuburanishirizwa i Paris ku wa 7 Ukwakira 2024.
Ikirego Onana ashinjwa gishingiye ku gitabo cya Onana yise “Rwanda, la vérité sur l’Opération Turquoise: Quand les archives parles” cyasohotse tariki ya 30 Ukwakira 2019, aho yagaragazaga ko nta mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wabayeho, kandi ko na yo ubwayo itabaye, agahamya ko u Rwanda rwabeshye amahanga.
Onana yarezwe n’imiryango irimo Survie ugizwe n’abarokotse jenoside, uw’Abanyarwanda baba mu Bufaransa, ishami rya IBUKA muri iki gihugu n’ihuriro CPCR riharanira kugeza mu butabera abagize uruhare muri Jenoside bahungiye mu Bufaransa.
Umwe mu batangabuhamya bitabajwe muri uru rubanza ni Didier Tauzin wabaye mu Ngabo z’u Bufaransa ndetse akaza koherezwa mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, na mbere yaho.Gen. Didier Tauzin w’imyaka 74, yabajijwe n’Urukiko ko yemera Jenoside yakorewe Abatutsi. Yemeje ko yakozwe nubwo ahakana ibimenyetso by’uko yateguwe.Yavuze ko ibiri mu gitabo cya Onana yabyiboneye ubwe, aho Abahutu bicwaga n’izari inyeshyamba za FPR, ibintu bihabanye n’ukuri kw’ibyabaye.
Abumvise amagambo ya Gen. Didier Tauzin bibajije icyo ahuriyeho na Onana ku buryo ashobora kumurengera bigeze aha, n’icyo apfa n’u Rwanda ku buryo agoreka amateka y’ibyabaye nkana.Kugira ngo ibi byumvikane neza byasaba gusubira mu mateka ya Gen. Didier Tauzin.
Uyu mugabo yageze mu Rwanda mu 1992 ayoboye Umutwe w’ingabo udasanzwe z’u Bufaransa wari woherejwe ngo ufashe ingabo za Habyarimana kurwanya RPA.
Yanabaye kandi Umujyanama mu bya gisirikare wa Perezida Habyarimana.
Umunyamakuru akaba n’umusesenguzi mu bya politike, Tite Gatabazi, mu kiganiro yigeze kugirana n’ikinyamakuru IGIHE , yavuze ko imikoranire Gen. Didier Tauzin yagiranye na Leta ya Habyarimana ndetse n’Ingabo za FAR mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi ariyo ituma akomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo ukuri guhishwe.
Ati “Gen. Didier Tauzin ari mu bantu batifuje na rimwe ko havugwa amakosa Opération Turquoise yakoze. Ari muri ba bantu bavuga ko u Bufaransa bukwiriye kutaryoza ibyo bwakoze byose hanze y’igihugu. Iriya operasiyo yarengeye Guverinoma y’Abatabazi, ibategurira inkambi za Mugunga, Panzi na Kibumba no kubazanira intwaro kugira ngo bongere batere u Rwanda. Icyo kintu nawe yari akirimo.”
Ku bijyanye no gushyigikira Onana mu rubanza kwa Gen. Tauzin, Gatabazi yavuze ko byatewe n’uko nubundi uyu mugabo asanzwe akoreshwa n’abo mu butegetsi bwa kwa François Mitterrand, mu kugoreka amateka ya Jenoside.
Ati “Iyo bije kwa Onana bizwi ko akoreshwa na bariya bo muri Opération Turquoise, Tauzin agomba kumufasha uko byagenda kose. Buriya bariya bantu bafite abanyamakuru bakorana nabo, umukuru yari Pierre Péan, apfuye hajyamo icyuho. Ntabwo bashakaga Umufaransa kubera ko abogamye, ntibari gufata Umunyarwanda byari kugaragara nabi. Babona umusore uri aho i Paris, ushobora kujya impaka niko bafasha Onana. Unarebye biriya bitabo ntabwo biri k urwego rwe, ubona neza ko aho agiye kubivuga ntabwo yemera ko kigibwaho impaka aba ameze nka mwarimu. Ni ibyo bariya bantu ba Opération Turquoise bamwandikira.”
Aracyafite agahinda n’igisebo yatewe n’Inkotanyi?
Uretse gushaka guhishira uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, benshi banashimangira ko gukomeza kugoreka amateka y’u Rwanda kwa kwa Tauzin anabiterwa n’igisebo yahuye nacyo ubwo yari ayoboye ingabo z’u Bufaransa mu Rwanda.
Mu biganiro bitandukanye Gen Tauzin yagiye agirana n’itangazamakuru ntiyahwemye kugaragaza ko agifite akangononwa ko kuba atarabashije gutsinda ingabo zahoze ari iza RPA mu rugamba zarimo rwo kubora igihugu.
Mu kiganiro uyu mugabo yagiranye n’ikinyamakuru Le Point mu 2011 ubwo yashyiraga hanze igitabo yise ‘Rwanda, je demande justice pour la France et ses soldats’ yavuze ko Intego ye kwari ugusubiza Inkotanyi muri Uganda, aho zaturutse.
Ati “Muri Gashyantare mu 1993, Kagame yagabye ibitero, afatiranye amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko yari ari kuba mu Bufaransa. Ingabo z’u Rwanda (FAR) zari mu gihirahiro, Kigali yari iri mu kaga, ndetse abanyamahanga bari batangiye kuba mu Gihugu. Hamwe n’abasirikare 69, mu cyumweru kimwe nasubije ibintu ku murongo, mu gihe nta cyizere na gito cyari gihari […] Pierre Bérégovoy (wari Minisitiri w’Intebe) yavuyeho asimburwa na Édouard Balladur. Ako kanya twahise tubona Impinduka muri politike y’u Bufaransa ku bijyanye n’u Rwanda, bihabanye n’ubushake bwanjye byatumye mpagarika ibitero, n’ubu nkemeza ko byari gusubiza RPF aho yaturutse muri Uganda.”
Ibi bitero Gen Tauzin avuga ni ibyo yateganyaga kugaba kuri RPA banyuze muri ‘Opération Chimère’ yamaze ukwezi uhereye tariki ya 20 Gashyantare kugeza 20 Werurwe 1993.Iyi operasiyo yateguwe n’Ingabo z’u Bufaransa nyuma y’itariki ya 8/2/1993, bigaragaye ko FPR Inkotanyi irusha Ingabo z’u Rwanda ingufu za gisirikare. Ubwo FPR yageraga mu nkengero za Kigali, u Bufaransa bwahise bufata umwanzuro wo gutegura iyi operasiyo.
Tariki ya 20/2/1993, u Bufaransa bwohereje Kompanyi ebyiri z’ingabo zirwanira mu kirere (compagnies parachutistes), umunsi ukurikiyeho bwohereza ingabo zirwanisha ibibunda binini (section de mortiers lourds) mu gushyigikira Leta ya Habyarimana mu ntambara. Izi ngabo nizo zari ziyobowe na Gen Tauzin.
Nyuma yo kutagera ku ntego kw’iyi operasiyo, Gen. Tauzin na bamwe mu basirikare yari ayoboye basubiye mu Bufaransa n’uburakari bwinshi, kubera kutagera ku ntego uyu mugabo yari yihaye.
Ku wa 6 Mata mu 1994 ubwo indege ya Habyarimana yagwaga, kugeza RPA yinjiye muri Kigali Gen. Tauzin yari akiri mu Bufaransa. Yongeye kugaruka mu Rwanda muri Operation Turquoise.
Nubwo ingabo z’u Bufaransa zari zasabwe n’Umuryango w’Abibumbye kudahangana na RPA cyangwa ngo zitange ubufasha ku Ngabo za FAR, ibi zabirenzeho ndetse Tariki 4 Nyakanga 1994, Gen Tauzin yabwiye itangazamakuru ko ingabo z’u Bufaransa zitazazuyaza “kumena agahanga FPR” kandi ko itegeko ari: “ntihagire umuntu n’umwe usigara”.
Iyi myitwarire ya Tauzin niyo yatumye muri Nyakanga mu 1994 Ingabo z’u Bufaransa zigwa muri ‘Ambush’ ya RPA ubwo zagerageza kuyitambika ndetse no guhungisha ingabo za FAR.
Uku gusakirana ni ingingo na Perezida Paul Kagame wari uyoboye ingabo za RPA yagarutseho mu 2014 mu ijambo yagejeje ku bitariye Umushyikirano.
Perezida Kagame yavuze ko ubwo yari i Musha yakiriye ubutumwa bw’umwe mu basirikare ba Loni bari mu Rwanda, bumusaba kubuza abasirikare be kujya i Huye kuko bari bumarwe n’aba basirikare bari bayobowe na Gen Tauzin.
Ati “Tukiri mu ntambara mu 1994 abantu bacu bicwa, twari tutarafata uyu murwa mukuru wacu, njye nari i Musha mu nzira ujya za Rwamagana. Icyo gihe nari aho ariko hari Abanyarwanda barwanaga icyo gihe bari hafi kugera i Huye banyuze uyu muhanda wa Bugesera, banzanira ubutumwa bambwira ngo bumvise ko hari abantu bagana i Huye ngo kandi hariyo abantu b’ibitangaza, ngo hari n’abandi nyine bavuye muri ibyo bihugu bikomeye bari hakurya za Bukavu n’ahandi ngo nitudahagarika gukomeza kugenda ngo turashira baratumaraho.”
Yakomeje avuga ko akimara kumva ubu butumwa, ahubwo yahise asaba abasirikare ba RPA kugana aho izi ngabo z’u Bufaransa ziri kandi bakaba biteguye kuzirwanya.
Ati “Babasangayo ariko abo bose bavuga ibyo ni n’abanyabwoba barabeshya. Babumvise ko bahageze bari mu nkengero zaho batangira kugenda bafata inzira igana i Gikongoro icyo gihe, mu modoka zabo hari harimo abantu batwaraga harimo n’Ingabo z’icyo gihe basanga bariyeri mu nzira yavaga i Huye ijya i Gikongoro, abasirikare bacu barabahagarika bavamo bashaka kurwana ariko mugenzi wabo wari uri aho abona imodoka zabo zose zatezwe n’abasirikare bacu biteguye kubarasa, bavanamo n’abo bari batwaye bamaze kwica abantu nyine.”
Icyo gihe Didier Tauzin wari ufite ipeti rya Colonel ndetse waniyitaga Didier Thibault n’abasirikare be bahise bakomeza bajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitwara Zaire, bahava basubira mu Bufaransa.