Connect with us

NEWS

Gen Omega agiye gushyikirizwa u Rwanda

Published

on

Gen Pacifique Ntawunguka wamenyekanye ku izina rya Omega, wari Umuyobozi w’Ishami rya Gisirikare rya FDLR rizwi nka FOCA (Les Forces Combattantes Abacunguzi), agiye gushyikirizwa igisirikare cy’u Rwanda nyuma yo gufatirwa ku rugamba n’ingabo za AFC/M23 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu kiganiro Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru  yagiranye na Dr. Oscar Balinda, Umuvugizi wungirije w’Umutwe wa M23, yavuze ko uyu munsi Gen Omega aza gushyikirizwa ingabo z’u Rwanda.

Yavuze ko Gen Omega ashobora koherezwa kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Werurwe 2025 cyangwa ejo.

Ati: “Narabibabwiye, dushobora kumuzana uyu munsi ariko turaza kubamenyesha.” Icyakoze Dr Balinda avuga ko itangazamakuru riza kumenyeshwa umuhango wo guha ingabo z’u Rwanda Gen Omega wabarizwaga muri FDLR, umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Uyu Omega agiye kugezwa mu Rwanda nyuma y’iminsi mike Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste n’abo ayoboye 13 bari muri FDLR bashyikirijwe ingabo z’u Rwanda ku mupaka munini uzwi nka La Corniche uhuza DRC n’u Rwanda.

Mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama uyu mwaka, hari amakuru yari yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko Gen Omega yaba yaraguye mu mirwano yahanganishije M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Congo ririmo na FDLR, muri teritwari ya Nyiragongo.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Umuvugizi wungirije wa M23, Dr. Oscar Balinda, yavuze ko umurambo wa Gen Omega utaraboneka.

Icyo gihe yagize ati: “Gen Omega amakuru ye muzayamenya, tuzayatangaza vuba aha, turacyamushakisha. Njye nageze mu ndaki ye, indaki ya Gen Omega, iri Kanyamahoro, munsi y’Ikirunga cya Nyiragongo. Ntawurimo ariko n’umurambo we ntawo twabonye.”

Ntawunguka yari azwi ku yandi mazina nka Mulefu, Nzeri na Israël. Ni we wari Umuyobozi w’ishami rya gisirikare rya FDLR rizwi nka FOCA (Les Forces Combattantes Abacunguzi).

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga muri Mata 1994, Omega yayoboraga Batayo ya 94 yakoreraga mu Mutara, atsindwa n’Ingabo za RPA Inkotanyi.

Uru rugamba yanarukomerekeyemo ukuguru mbere yo guhungira i Kigali. Nyuma yo gutsindwa kw’ingabo zahoze ari iza FAR, Omega kimwe n’abandi yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu bihe bitandukanye uyu mugabo yagiye yingingirwa gutaha mu Rwanda, akavunira ibiti mu matwi. Ni ingingo yanagarutsweho na Gen (Rtd) James Kabarebe mu 2016.

Gen (Rtd) James Kabarebe yavuze ko ubwe yihamagariye Omega, amusaba gutaha, undi amubwira ko azagaruka mu Rwanda nta Mututsi ukirubamo.