Connect with us

NEWS

Gen Muhoozi yavuze ku itsindwa ry’abacanshuro muri RDC

Published

on

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yagaragaje ko kuba umutwe wa M23 waratsinze abacanshuro b’Abanyaburayi bari bari mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishimangira ubushake bw’Abanyafurika bwo kurwanya ubukoloni.

Ku wa 29 Mutarama 2025, ni bwo Abacanshuro barenga 280 bo muri Romania, barwanaga ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, banyuze mu Rwanda bava i Goma nyuma yo gusabirwa inzira kuko bari bamaze gutsindwa na M23.

Aba bacanshuro bo mu mutwe wa RALF wo muri Romania bifatanyaga n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 kuva mu 2022.

Muhoozi 'withdraws' ultimatum as US warns of "very serious" response - The  Observer

Nyuma y’aho umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi wa Goma utsinze Ingabo za FARDC, n’abo zafatanyaga na bo, aba bacancuro bishyikirije MONUSCO.

Gen. Muhoozi yagaragaje ko itsindwa ryabo ari ikimenyetso cy’uko Afurika yanze ubukoloni bushya bwivanga muri Politiki z’ibihugu byayo.

Ati “Tuzatsinda ubugambanyi bwose bw’amahanga ku baturage bacu n’umugabane.”

Andrew Mwenda yagaragaje ko mu Kiganiro yagiranye na Gen. Muhoozi Kainerugaba, yashimangiye ko Abanyafurika bafite ubushobozi bwo kurwanya no gutsinda imbaraga z’amahanga zishaka kwivanga mu miyoborere y’ibihugu byabo.

Ku rundi ruhande Andrew Mwenda na we yifashishije amafoto yabo, yagaragaje ko hari hakwiye kugira igikorwa n’Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe (AU), cyane ko gukoresha abacanshuro muri Afurika bitemewe.

RDC yakunze guhakana ko ifatanya n’abacanshuro mu guhangana n’umutwe wa M23.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *