Connect with us

NEWS

Gen Muhoozi yasuye u Rwanda

Published

on

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF) Gen Muhoozi Kainerugaba, yageze i Kigali mu Rwanda aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rugamije gukorwamo ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru n’abayobozi batandukanye.

Gen. Muhoozi ageze i Kigali nyuma y’iminsi ateguje ko agiye kongera gukorera uruzinduko mu Rwanda, akaba yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Werurwe 2025.

Akigera i Kigali yakiriwe n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda (RDF)  Gen. Mubarakh Muganga.

Mu kwezi gushize ni bwo Gen Muhoozi, yatangaje ko ateganya gusura abasirikare ba RDF.

Yavuze kandi ko Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Muganga, na we ashobora kuzamwishyura ajya gusura Ingabo za Uganda, yongeraho ati: “Uganda n’u Rwanda ni bamwe ibihe byose.”

Mu biganiro ateganya kugirana n’ubuyobozi bwa RDF harimo ibizagaruka ku kurushaho kwimakaza ubufatanye mu bya gisirikare n’ingingo zirebana n’umutekano wo mu Karere ibihugu byombi bihuriramo.

Gen Muhoozi yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2024, aho yari yitabiriye irahira rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame watorewe gukomeza kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu.

Gen Muhoozi ashimirwa n’abaturage b’u Rwanda na Uganda ku bw’uruhare agira mu gusigasira umubano wabyo uzira amakemwa.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *