NEWS
Gen Muhoozi yasabye RDC kweguza Guverineri

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bikorwa bya gisirikare byihariye, Gen Muhoozi Kainerugaba, yasabye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kweguza Guverineri wa Ituri.
Gen Muhoozi yibasiye cyane Guverineri wa Ituri, Lt Gen Johny Nkashama Loboya, amushinja kugerageza kwitambika ibikorwa by’ingabo za Uganda byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo CODECO.
Mu butumwa Gen Muhoozi yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yise Lt Gen Luboya umuntu utagira ubwenge, ateguza ko vuba ingabo za Uganda zizamuta muri yombi.
Byatumye Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za RDC ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, Lt Gen Jacques Ychaligonza Nduru, ateguza ko Gen Muhoozi nakomeza kwibasira Lt Gen Luboya, igihugu cyabo kizabyamagana.
Kuri uyu wa 10 Mata 2025, Gen Muhoozi yasabye Leta ya RDC guhagarika ubwicanyi bukorerwa Abahima n’Abatutsi mu burasirazuba bw’iki gihugu, gukuraho Guverineri Luboya, ikanishyura Uganda ibyangiritse ubwo Abanye-Congo batwikaga Ambasade yayo mu gihe bari mu myigaragambyo muri Gashyantare.
Yagize ati “Ndasaba RDC ibintu bitatu: (a) guhagarika kwica abantu banjye, Abahima-Tutsi, gukuraho Guverineri mubi cyane wa Ituri Luboya, (c) kutwishyura Ambasade yacu mwatwitse.”
Lt Gen Luboya ayobora Ituri kuva muri Gicurasi 2021 ubwo Perezida Felix Tshisekedi wa RDC yashyiraga iyi ntara na Kivu y’Amajyaruguru mu bihe bidasanzwe bya gisirikare.