Connect with us

NEWS

Gen. Muhoozi yacanye umuriro kuri se Museveni amuhora gukorana n’’igisambo 

Published

on

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, akomeje gushyira igitutu kuri se, Perezida Yoweri Kaguta Museveni, amushinja gukorana n’umuntu yita “igisambo rukomeye” muri Uganda.

Mu butumwa yanditse ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter), Gen Muhoozi yavuze ati: “Mzee, wataye muri yombi inshuti yanjye Michael Mawanda none wishimiye kwifotozanya n’igisambo ruharwa kurusha ibindi muri Uganda?”

Uwo yise igisambo ni Odrek Rwabwogo, umuyobozi mukuru w’ibiro by’umujyanama wa Perezida Museveni akaba ari umukwe we, muramu wa Gen Muhoozi. Mu Uganda, hari amakuru ashinja Rwabwogo n’umugore we, Patience Museveni, ibyaha bya ruswa. Mu 2021, ikinyamakuru New Vision, gikora mu kwaha kwa Leta ya Kampala, cyakoze icukumbura rishinja aba bombi kugira uruhare mu icuruzwa ry’abakobwa muri Uganda.

Ku rundi ruhande, Michael Mawanda, umudepite wari usanzwe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, afunzwe kuva muri Kamena akekwaho kugerageza kwambura ishyirahamwe rya Buyaka Growers amafaranga Leta yageneye ababohoye igihugu. Gen Muhoozi yavuze ko ifungwa rya Mawanda ririmo akarengane, ashinja ko yabikorewe n’abanyapolitiki bo muri NRM bamurwanyije kubera ko yamushyigikiye mu karere ka Bushenyi.

Mu butumwa bwe, Gen Muhoozi yagaragaje ko Mawanda yafunzwe kubera urwango afitiwe na bamwe mu banyapolitiki muri NRM bamuziza kumushyigikira. Ati, “Michael Mawanda ni imfungwa ya politiki. Yafunzwe n’abanyapolitiki muri NRM bamuziza gusa gushyigikira Muhoozi Kainerugaba muri Bushenyi. Kumfasha ni cyo cyaha cyonyine. Murekure Mawanda!”

Gen. Muhoozi yagaragaje ko hari abaminisitiri bamaze igihe kirekire bakora ruswa bakidegembya, avuga ko abantu batazahora bacecetse mu gihe abantu nka Depite Mawanda barengana. Yasabye se, Perezida Museveni, kumva amarira y’Abanya-Uganda no kwemera impinduka mu gihugu.