NEWS
Gen. Muhoozi Kainerugaba agiye ku garuka mu Rwanda
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ateganya gusura u Rwanda mu minsi mike iri imbere aho azitabira umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame.
Gen Muhoozi, usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yemeje aya makuru abinyujije ku rubuga rwe rwa X. Yagize ati:
“Nejejwe no gutangaza ko vuba aha nzasura u Rwanda, iwacu imuhira ha kabiri. Nzitabira umuhango w’irahira rya Afande Kagame. Nta gushidikanya ko uzaba ari wo birori bikomeye muri Afurika kurusha ibindi muri uyu mwaka. Rukundo Egumeho (rugumeho)!”
I am happy to annouce that I will be visiting my second home, Rwanda, soon. I will attend Afande Kagame’s inauguration ceremony. It will be, without doubt, the biggest celebration in Africa this year. Rukundo Egumeho! pic.twitter.com/R2CR8aQm4m
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) August 5, 2024
Ku Cyumweru tariki ya 11 Kanama 2024, Perezida Paul Kagame azarahirira kuyobora u Rwanda muri manda nshya y’imyaka itanu iri imbere, mu muhango uzabera muri Stade Amahoro i Remera.
Uyu muhango witezweho kwitabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye bo hirya no hino ku Isi. Gen. Muhoozi byitezwe ko ashobora kuzaba awuhagarariyemo se, Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Yaherukaga mu Rwanda muri Mata 2023, ubwo Perezida Kagame yakiriye ibirori by’isabukuru y’imyaka 49 y’amavuko ye.
Mu Mutarama na Werurwe 2022, Gen. Muhoozi yari yarasuye u Rwanda mu nzinduko zari mu rwego rwo kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda wari umaze imyaka itanu warazambye. Uruzinduko rwo muri Werurwe 2022 rwasize Perezida Kagame amwakiriye mu rwuri rwe, amugabira Inyambo.