NEWS
Gen .Masunzu wahawe akazi ko kwivuna umutwe wa M23 yahunze

Gen. Masunzu Pacifique, wari washinzwe kuyobora urugamba rwo guhangana n’umutwe wa M23, yahungiye i Kisangani.
Nyuma yo kugirwa umuyobozi w’uturere dutatu turimo Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Epfo, Gen. Masunzu Pacifique yagerageje kurwana n’umutwe wa M23 muri Kivu y’Amajyaruguru. Icyakora, ingabo za M23 zarushije imbaraga iza FARDC, maze zifata Umujyi wa Goma, bituma we n’ingabo bari kumwe basubira inyuma.
Ntibyatinze, Gen. Masunzu, hamwe n’ingabo za FARDC, FDLR, n’iza Leta y’u Burundi, bahunze Umujyi wa Goma nyuma yo kuwutakaza mu maboko ya M23.
Amakuru ataremezwa ku mugaragaro avuga ko Gen. Masunzu yavuye i Bukavu ku wa Gatanu nijoro, anyura i Uvira abinyujije muri Ngoma muri Territoire ya Walungu. Mu kibaya cya Rusizi, yahuye n’abarwanyi ba Wazalendo, ariko abaha $2000 kugira ngo bamureke akomeze urugendo rwe.
Abatangaje aya makuru bavuze ko atigeze arara i Uvira, ahubwo yahise yambuka ajya i Bujumbura. Nyuma yo kugera i Bujumbura, bivugwa ko yabwiye abari kumwe na we ko agiye muri Tanzaniya, ariko nyuma yafashe indege imwerekeza i Kisangani, aho afite ibirindiro bye.
Bamwe mu Banyamulenge bamushinja kuba yarigeze kugambanira abo mu bwoko bwe, bamwe bakicwa, abandi akabigiramo uruhare. Bamurega kandi kugira uruhare mu guhakana no gupfobya ubwicanyi bwakorewe impunzi z’Abanyamulenge biciwe mu nkambi ya Gatumba, mu Burundi.
Hari andi makuru avuga ko Jenerali ushinzwe operasiyo za ’33ème Région Militaire’ yatezwe inshuro ebyiri n’abarwanyi ba Wazalendo, rimwe i Nyangenzi ndetse no mu kibaya cya Rusizi, ariko agashobora kubicika.
Icyakora, hari bamwe bakeka ko ibi ari umugambi wa Gen. Masunzu ubwe, kuko bivugwa ko atigeze yumvikana n’uyu Jenerali ndetse ngo hari igihe yamufunze.