NEWS
Gatsibo: Umubyeyi Aratabariza abana be 3 avuje indwara z’amayobera imyaka 4
Umubyeyi witwa Mageza Esidarasi utuye mu Mudugudu wa Gakiri, Akagari ka Bukomane, Umurenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo aratabariza abana be amaze imyaka ine avuza indwara z’amayobera, ubushobozi bukaba bwaramushiranye.
Avuga ko yavuje bana kuva barwara ariko aho bigeze ubushobozi bwamushiranye kuko kubona imiti ari ikibazo ndetse no kubona itike imuzana ku bitaro bya Kanombe aho ayifatira bikaba bimugoye cyane.
Mageza avuga ko na we ubwe yafashwe n’indwara y’impyiko, umugongo umutima no kubyimba amaguru ndetse ku Bitaro Bikuru bya Gisirikare bya Kanombe, bamusabye kuza guca mu cyuma ariko abura itike ihamugeza.
Uyu mugabo avuga ko umwana umwe w’umukobwa w’imyaka 8 guhera mu mwaka wa 2019 yafashwe n’indwara y’amayobera yatangiye ava amaraso mu myanya y’ibanga, ndetse hakaba hamubabaza cyane kuburyo arazamo intoki ashaka gushimagura.
Yagize ati: “Alice yafashwe n’indwara yatangiye ava amaraso mu myanya y’ibanga kuva mu mpera za 2019 kugeza nubu ndacyamuvuza nubwo kuva byahagaze ariko haramurya akarazamo intoki.”
Akomeza avuga ko hari nundi mwana w’imyaka 2 wafashwe n’indwara y’ibibara yamuhereye ku ntoki imuhindura uruhu. Ati: “Yafashwe n’indwara yamuhinduye uruhu abonye ubuvuzi yakira.”
Akomeza avuga ko nundi mwana we w’imyaka 12 yafashwe mu kiganza aho gisatagurika, kikazana amagaragambya n’ibisebe ndetse izuba ryava akababara cyane.
Yongeyeho ati: “Yafashwe n’ibintu byaje mu kiganza bimusatura intoki ndetse zikagagara zikazana n’ibisebe mu gihe cy’izuba.”
Avuga ko we n’abana be batatu bamaze imyaka ine bivuriza ku bitaro by’i Kanombe ndetse ubu badaheruka kujyayo kuko babuze ubushobozi bwo kuhagera ngo babone imiti.
Mageza yatangaje ko imiti bahabwaga kwa muganga bayiguraga mu mafarumasi yo hanze y’ibitaro aho yishyuraga amafaranga atari munsi y’ibihumbi 50 buri nyuma y’amezi abiri, ariko ubu akaba atakijyayo kubera ubushozi buke.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitoki, buvuga ko ikibazo cya Mageza bukizi ndetse no mu bihe bitandukanye yagiye afashwa ngo abone uko avuza abana, ndetse banagiye bamutera inkunga mu mishanga yavugaga ko yakora ngo bahabwe ubuvuzi.
Habiyambere Celestin, Umuyobozi Ushinzwe imiyoborere myiza akaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Gitoki, yavuze ko bagiye kumufasha kugeza abana kwa muganga.
Yabwiye Imvaho Nshya ati: “Twagiye tumufasha kugera kwa muganga ndetse hari naho yakeneraga imiti ikishyurwa. Na mbere yigeze kuvuga ko abonye umushinga yakwikorerera akavuza abana atiriwe ajya ku Murenge na bwo bamuhaye amafaranga arenze ibihumbi 200, byo kumufasha mu mushinga yari yateguye. Mu mwaka wa 2022 yongeye kugaragaza icyo kibazo dufatanya n’Akarere kuko yari yavuze ko ashoboye kudoda agurirwa imashini.”
Habiyambere yongeyeho ko hari gahunda y’Umurenge iha amafaranga abatishoboye ndetse ko yigeze guhabwa arenga ibihumbi 150 ariko ko iyo ku murenge ubushobozi bushize bakorana n’akarere kandi ntawuhezwa.
Abahanga mu by’ubuvuzi bavuga ko indwara y’ibibara cyangwa Vitiligo ikunze kwibasira igice runaka cyo ku mubiri w’umuntu ikarangwa n’amabara aza ku ruhu.
Ni indwara iterwa cyane cyane no kubura umusemburo uba mu ruhu witwa ‘Melanin’, uvuburwa n’utunyangingo tuba mu ruhu twita; ‘melanocytes’, dutanga ibara ry’uruhu.
Ibibara bishobora kuvurwa rimwe na rimwe bigakira cyangwa ntibikire bitewe n’ikigero bigezeho kandi bifata abantu bose baba abazunngu ndetse n’abirabura.
Ibimenyetso byayo bikunda kugaragara mu maso, ku ntoki, ku biganza, ku minwa, ku myanya y’ibanga n’ahandi.