NEWS
Gatsibo: Abafite amikoro bagiye kujya bashyingura mu irimbi ryabo
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yatangaje ko mu Mujyi wa Kabarore hamaze kugurwa ubutaka bugenewe irimbi rusange rizakoreshwa na rwiyemezamirimo, hagashyingurwamo abaturage bafite amikoro. Iri rimbi rya kijyambere ryashyizweho nyuma y’ubusabe bw’abaturage bifuza gukorerwa imva zifite ubwiza bujyanye n’amikoro yabo.
Mu Mujyi wa Kabarore, abafite amikoro bazajya bishyura amafaranga hagati ya 300,000 na 500,000 Frw kugira ngo bashyingure mu irimbi ryihariye. Uzishyura amafaranga 300,000 azakorerwa imva ifite beto, naho uwishyura 500,000 azakorerwa imva irimo amakaro. Ubuyobozi bw’akarere bwemeje ko ubu butaka bwamaze kugurwa, kandi abaturage bazabona serivisi z’irimbi rijyanye n’amabwiriza y’ubuyobozi.
N’ubwo amarimbi yose yishyuzwa, Gasana yavuze ko abadafite amikoro nabo bazitabwaho. Abantu bazabura ubushobozi bwo kwishyura amahoro y’irimbi bazajya basaba ubuyobozi bw’umudugudu n’akagari ubufasha, maze bashyingurwe ku buntu.
Gasana yibukije ko gushyingura mu ngo bitemewe, ariko hari abo byemererwa mu gihe basabye uruhushya umuyobozi w’Akarere kandi basobanura impamvu. By’umwihariko, abatuye ku butaka bunini burimo hegitari 10 kuzamura, bashobora guhabwa uburenganzira bwo gushyingura ababo mu ngo zabo.
Meya Gasana yakomeje avuga ko mu Mirenge ya Nyagihanga na Kageyo, abaturage bifashisha amarimbi y’insengero kuko atarabonerwa ubutaka rusange. Ariko uyu mwaka w’amafaranga uzakoreshwa mu gushaka no kugura ubutaka bw’amarimbi rusange muri iyo mirenge, kugira ngo abaturage babone aho bashyingura.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo busaba abaturage gukoresha amarimbi rusange, aho kwishyingurira mu ngo zabo cyangwa mu bice bitateganyijwe, mu rwego rwo kubungabunga ubutaka no kubukoresha neza.