Mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jali, ku kigo cy’amashuri cya GS Agateko, haravugwa inkuru y’umwarimu wakubise Diregiteri ubwo yamusabaga icyemezo cy’akazi. Ibi byabaye ku wa Gatanu, tariki ya 20 Nzeri 2024, nyuma y’uko uyu mwarimu yari agiye kumusaba icyangombwa ariko agakeka ko akimwimye.
Amakuru aturuka mu buyobozi avuga ko uyu mwarimu yagiye mu biro bya Diregiteri Salongo Muyoboke asaba icyemezo cy’akazi, maze mu buryo butunguranye biza kurangira amukubise. Umuyobozi w’Umurenge wa Jali, Iyamuremye François, yemeje aya makuru ariko yirinze kugira byinshi atangaza, kuko ikirego cyamaze gushyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Hirya no hino mu bigo by’amashuri, hari aho hakunze kuvugwa amakimbirane hagati y’abarimu n’abayobozi b’ibigo. Aho biba akenshi biterwa n’imikorere itavugwaho rumwe, ahanini ishingiye ku manota y’imihigo, inshingano z’abayobozi, n’igenzura rikorwa ku bigo. Abayobozi bashinjwa ibibazo birimo kunyereza ibiribwa by’abanyeshuri, bituma bahangana n’abarimu babaziho amakuru.
Ntirenganya Emma Claudine, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, yemeje aya makuru, agaragaza ko dosiye y’uyu mwarimu iri mu maboko ya RIB, ari nayo iri gukurikirana iki kibazo. Yavuze ko gukubita umuyobozi ari igikorwa gikomeye, gishobora kugira ingaruka zikomeye ku mwarimu.
Nk’uko biteganywa na Sitati yihariye y’abarimu yo ku wa 16 Werurwe 2020, mu ngingo ya 97 agace ka 11, iyo umwarimu arwanye cyangwa akubise umuntu ku kazi, igihano gishobora kumugeraho ni kwirukanwa burundu mu kazi.
Iyi dosiye ikomeje gukurikiranwa, aho umwarimu ari mu maboko y’ubugenzacyaha.