Connect with us

NEWS

Gasabo: Umunyeshuri yishe mugenzi we

Published

on

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Ukwakira 2024, ni bwo inkuru yacicikanye cyane ku mbuga nkoranyambaga, ivuga ko mu Karere ka Gasabo ku Ishuri Ribanza rya Ngara riherereye mu Murenge wa Bumbogo, umwana ashobora kuba yivuganye mugenzi we amukubise igipfunsi.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yahamije aya makuru, abwira IGIHE dukesha iyi nkuru yavuze ko umunyeshuri umwe yapfuye nyuma yo kurwana na mugenzi we bapfa umwembe.

Yagize ati “Ni ko byagenze ngo abana bapfuye umwembe. Ni ukuvuga ngo uriya mwana wapfuye yari afite umwembe, mugenzi we awukura mu gikapu cye, awukuyemo bararwana, uwafatiwe umwembe akubita undi urushyi nawe ahita amwishyura amukubita ingumi ebyiri mu rubavu yitura hasi.”

Yakomeje agira ati “Yituye hasi ananirwa guhaguruka bamuryamisha ahantu bahamagara inkeragutabara, ije isanga byarangiye.”

Emma Claudine yavuze ko umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa gukorerwa isuzumamurambo, ndetse ko n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rukomeje iperereza ryayo, “Ngo baze kureba niba hari ubundi burwayi bwari buhari. Ubu dutegereje ibiza kuvamo.”

IGIHE kandi yahamirijwe iby’aya makuru n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo, Nyamutera Innocent, nubwo yirinze kugira ikindi adutangariza.

Nyakwigendera yari afite imyaka 14 y’amavuko, mu gihe mugenzi we barwanye yari afite imyaka 12 y’amavuko, bose bakaba bigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza.