NEWS
Gakenke: Urubyiruko ruteranya amatara rugiye gushinga uruganda
Itsinda ry’abasore batatu bafite uruganda ruteranyiriza amatara yo ku muhanda mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Gakenke, bavuga ko umushinga wabo umaze gutera intambwe ifatika ku buryo bagiye gutangira kujya bakorera ayo matara mu Rwanda aho gutumiza ibice bitandukanye byayo mu mahanga.
Uru rubyiruko rwibumbiye mu kigo cyitwa MEGI rwatangiye gukora mu 2022 aho rutumiza mu mahanga ibikoresho bitandukanye rugateranyamo amatara akoreshwa ku muhanda. Bavuga ko atangiza ibidukikije nko kuba yakumisha ibimera by’aho ari ndetse akaba akoresha ingufu nke kandi agatanga urumuri rwinshi.
Umuyobozi Mukuru wa MEGI, Songa Josué, yavuze ko nubwo batangiranye igishoro gito, ariko ubu gahunda yo gushinga uruganda ruzaba rukora n’andi matara akoreshwa mu nzu igeze kure. Yagize ati:
“Ntabwo twatangiye dufite amafaranga menshi, twatangiye duteranya ibikoresho kugira ngo tubashe kubona igishoro cyo gutangira kubyikorera. Ubu twatangiye kubaka aho tuzashyira imashini ku buryo uyu mwaka wa 2024 uzarangira twatangije uruganda. Dutegenya kandi ko 85% by’ibizaba bikoze ayo matara bizaba ari ibikorerwa hano mu Rwanda.”
Shimirwa David ushinzwe gushaka amasoko muri MEGI yavuze ko igitekerezo cyo gutangira kwikorera bakigize mu gihe cya Covid-19 aho imirimo yari yarabaye mike, batekereza ku cyo bakoresha ubumenyi bari bamaze gukura muri kaminuza zitandukanye bizemo. Yagize ati:
“Natwe ntituragera aho twifuza ariko nasaba urubyiruko gukunda ibyo rukora rugatangirira ku gishoro kiboneka kandi inyungu ntoya ibonetse ntiruyijyane muri ‘ambiance’.”
Bamwe mu rubyiruko rwahawe akazi muri iki kigo babwiye RBA ko cyababereye umwanya wo gukoresha ubumenyi bafite ndetse no kwiteza imbere. Rukundo Roger yagize ati:
“Hano mu Gakenke akenshi kubona ibintu by’urubyiruko biri gukorwa neza kandi ugakorana n’urundi rubyiruko biba ari byiza cyane kandi n’ikijyanye n’amikoro bimeze neza.”
Meya w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, yasezeranyije uru rubyiruko ko ikibazo rugifite cy’umuriro udahagije utuma rukora amasaha make kigiye gusuzumwa kigashakirwa umuti.
Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko abafite imyaka iri hagati ya 16 na 30 ari 3 595 670, barimo abagabo 1 767 063 n’abagore 1 828 607. Ni mu gihe imibare yo mu 2023 igaragaza ko ari ho higanje ubushomeri kuko abadafite akazi bafite imyaka hagati ya 16-24 bari 21.8%, abari mu myaka 25-34 ari 17.3% na ho abafite imyaka hagati ya 35-54 bo bari 15.7%.