NEWS
Gakenke: Imvura ivanze n’urubura yangije imirima
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 01 Ukwakira 2024, imisozi itandukanye igize Akarere ka Gakenke yahindutse umweru nyuma y’imvura ivanze n’urubura yagwaga kuva saa sita z’amanywa kugeza saa kumi n’igice.
Iyo mvura yibasiye cyane Umurenge wa Kamubuga ndetse n’Akagari ka Gacaca ko mu Murenge wa Nemba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamubuga, DUNIYA , yatangaje ko urwo rubura rwagize ingaruka zikomeye ku mirima y’abaturage, aho imyaka nka ibishyimbo, ibirayi, intoki n’ibindi byangiritse.
Ati: “Imvura yatangiye kugwa saa tanu ashyira saa sita, irimo urubura rwinshi cyane, ikaba yangije imwe mu myaka y’abaturage.”
Ubu urwego rw’ubuyobozi rurateganya gusura imirima yahuye n’ibi biza kugira ngo bamenye ingano y’ibyangiritse. Ibi birakorwa mu gihe imvura izaba ihagaze kuko kugeza ubu ikomeje kugwa mu bice byibasiwe.
Akarere ka Gakenke gakunze kwibasirwa n’ibiza biterwa n’imvura nyinshi, cyane cyane kubera amazi amanuka ku misozi miremire igize ako karere.
Kuri ubu, hari hategerejwe ko hagira igikorwa cyo kubarura ibyangijwe n’iyi mvura, hibandwa cyane ku mirima y’abaturage n’ibindi bikorwa byangiritse.
Ibi biza bije bikurikira indi mvura yaguye mu bihe bishize, aho amazi y’imvura ateza inkangu ndetse agasenya ibikorwa remezo, birimo n’imihanda ifasha abaturage mu ngendo za buri munsi.