NEWS
Gakenke: Imbwa zongeye kwica ihene eshanu
Nyuma y’ibyumweru bibiri imbwa zo mu gasozi zizwi nk’ibihomora ziteye abaturage bo mu Kagari ka Huro, mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke zikica amatungo umunani arimo ihene esheshatu n’intama ebyiri bizezwa ko izo mbwa zamaze kwicwa, zagarutse zisanga ihene ku gasozi aho ziziritse zicamo eshanu ku wa mbere tariki 09 Ukuboza 2024.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine, yatangarije Kigali Today ko izo mbwa bari baziteze hapfamo eshanu, hakaba bakomeje gushakwa uburyo bakiza abaturage izo mbwa zikomeje kubahungabanyiriza umutekano zibicira amatungo.
Yagize ati ‟Nibyo ejobundi izo mbwa z’ibihomora zishe amatungo atanu, iki kibazo cy’izo mbwa, ubwo zicaga amatungo umunani twasuye abaturage tubagira inama z’uburyo bakwiye kurinda umutekano w’amatungo yabo”.
Arongera ati ‟Icyo twakoze, hari imiti dukoresha twateze izo mbwa hapfa eshanu, kariya gace ka Huro hariyo imbwa nyinshi, turakomeza kuzitega ndetse n’ubu tuvugana Polisi yagiye i Kigali kuzana undi muti. Ni ibibwa bituruka aho mu bihuru, tuzakorerayo inteko ku wa kabiri tuganire n’abaturage turebere hamwe impamvu y’izo mbwa zikomeje gutera abaturage”.
Uwo muyobozi nyuma yo gutangaza ko bagiye gushumbusha abo baturage bari biciwe ihene umunani, avuga ko bisubuyeho kuri icyo cyemezo bashumbusha umwe muri bo byagaragaye ko atishoboye, abandi barabareka nyuma yo gusanga bishoboye.
Ati ‟Ubwo se washumbusha umuntu ufite uburangare ntube uri kubumwongerera, ni ukubumwongerera ndetse wasanga buri wese yagiye kuzirika amatungo ku gasozi, kubera ko aba yizeye gushumbushwa mu gihe amatungo agize ibibazo, urumva bari benshi ariko twarebyemo ukennye muri bo abandi twasanze bifashije, singombwa gukomeza gufasha abifashije kandi tugifite abakene”.
Meya Mukandayisenga kandi yagarutse ku burangare bw’abaturage, nyuma y’uko ngo bagiriwe inama yo kwirinda gusiga amatungo yonyine ku gasozi, avuga ko bakwiye guha agaciro k’amatungo boroye.
Ati ‟Abaturage twarabihanangirije tubabwira ko mu gihe bajyanye amatungo yabo kuyazirika ku gasozi basigayo umuntu wo kuyacungira umutekano, umuturage niwe ukwiye gufata iya mbere akirinda kujyana amatungo ku gasozi, kuko izo mbwa na bo ubwabo bazi ko zihari barazibonera, ni gute umuturage atigira kubyabaye mbere agasubira mu ikosa, uburyo bari gufata nabi amatungo yabo birasa nabi”.
Uwo muyobozi yavuze ko nawe ubwe, hari ubwo anyura ahantu agasanga amatungo aranyagirwa, akababazwa n’uburyo abaturage bataramenya agaciro k’amatungo boroye.
Ati ‟Uyu muco mubi wo kutita ku matungo urahari hano mu Karere, nanjye ubwanjye njya ngenda nkagera ahantu imvura iri kugwa, nkabona ihene ku gasozi ziranyagirwa nta muntu uzitayeho ku buryo ndi umujura nafata ihene ngashyira mu modoka, nta n’uwamenya uwazibye, mu by’ukuri harimo uburangare bw’abaturage bacu”.
Uwo muyobozi yabasabye kwirinda kurangara bagafata neza amatungo yabo borora bayategerejeho imibereho. Abizeza ko icyo ubuyobozi buri gukora ari ugushaka igisubizo kirambye cy’ikibazo bafite cy’izo mbwa zikomeje kubicira amatungo.