NEWS
Gakenke: Bagowe n’ikiraro kimaze imyaka 2 kidakora nkuko bikwiye
Abaturage bo mu Mirenge ya Rushashi, Ruli na Gakenke yo mu Karere ka Gakenke, bavuga ko bamaze imyaka ibiri mu bwigunge kubera ikiraro cya Kagoma cyabafashaga mu migenderanire.
Aba baturage bavuga ko hari bamwe muri bagenzi babo bagwa muri iki kiraro haba mu bihe by’imvura cyangwa se nimugoroba kubera ko ibiti bicyubatse bishaje.
Kugeza ubu bivugwa ko Akarere kafashe icyemezo ko nta modoka nini zikwiye kuhanyura, gashingiye ko mu minsi yashize higeze no kugwamo imodoka.
Mukunzi Jacques wo muri Santeri y’ubucuruzi ya Kagoma, yagize ati: “Iki kiraro kimaze imyaka myinshi cyubatswe, ubuyobozi bwacu na bwo iki kibazo burakizi. Twe rero kubera kugwamo kw’abantu bacu n’abana ntibabone uko bajya kwiga, twirwanyeho dukora Umuganda dupfa kugenda turambikaho turiya duti ubona ariko natwo tugenda tubora.”
Mukunzi akomeza avuga ko bamwe baguyemo bikabaviramo kugira ubumuga.
Yagize ati: “Hari umugabo waguyemo arivuza biranga kugera ubwo agiye CHUK bakamubaga mu ivi. Ejobundi na bwo Imana yakinze akaboko hari umubyeyi uherutse kugwamo ahetse umwana agwamo yicaye. Mbese iki kiraro ni ikibazo gikomeye dufite ku bijyanye n’umutekano wo mu ngendo.”
Mukandahiro Viviane we ashimangira ko kuba kiriya kiraro cyarangiritse byabahejeje mu bwigunge.
Yagize ati: “Iki kiraro kimaze imyaka igera kuri ibiri ndetse irenga, ubu ntabwo twapfa kujya mu bukwe hariya hakurya. Imyaka yacu bayiduhendaho kuko ntitwabona uko tubyambutsa mu Mirenge duhana imbibi, abana bacu bisaba ko tubyuka tujya kubambutsa no ku mugoroba bikaba uko mu bihe by’amasomo kugira ngo batagwamo. Tekereza ko n’Akarere kiyemeje gushyiraho irondo ricunga umuntu ushobora kunyuzaho imodoka nini.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine, na we ashimangira ko kiriya kiraro giteye impungenge ndetse ko cyakumiriye imigenderanire.
Yemeza ko ubu ibiganiro n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere rya Taransiporo (RTDA) bigeze kure, kandi inyigo yacyo yarangije gukorwa, hakaba hasigaye kubona ubushobozi no kumenya igihe imirimo izatangirira.
Yagize ati: “Kiriya kiraro natwe mu ngufu Akarere kari gafite twaragisannye ariko kubera ko bisaba amikoro twemeranyije na RTDA, ko ikora inyigo yacyo cyane ko ifite gahunda yo gukora ibi biraro byo muri Gakenke ari byo Kagoma n’ikindi kiri muri Rukura.”
Uyu Muyobozi avuga ko bagerageza gufatanya n’abaturage bakora Umuganda kugira ngo basane mu rwego bwo kwirwanaho, ariko ngo bifuza ko cyakorwa mu buryo burambye ariko inzitizi ikaba ari amikoro.