NEWS
Francis Kaboneka yahawe imirimo mishya
Inama y’Abamisitiri yateranye kuri uyu wa 22 Gicurasi 2024, iyobowe na Perezida Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo Francis Kaboneka utaherukaga kuvugwa muri politiki.
Francis Kaboneka yagizwe Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, kimwe na Tuyizere Thadée na we wagizwe komiseri muri iyo Komisiyo.
Francis Kaboneka yabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kuva mu 2014 kugeza mu 2018, yanabaye kandi Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko n’indi mirimo itandukanye.
Mu bandi bashyizwe mu myanya kandi harimo Patrick Emile Baganizi wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cy’Imari cyo gusana Imihanda(RMF).
Baganizi yakoze imirimo itandukanye irimo kuba Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), yanabaye kandi Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA.
Mu bandi bayobozi bashyizwe mu myanya n’Inama y’Abaminisitiri harimo Dr. Lassina Zerbo wagizwe Umujyanama mu by’ingufu akaba n’umunyamuryango w’akanama gashinzwe ingamba na gahunda muri Perezidansi ya Repubulika.
Umunya-Burkina Faso, Lassina Zerbo yari asanzwe ari Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo Gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (RAEB), akaba yaranabaye Minisitiri w’Intebe wa Burikina Faso w’agateganyo kuva mu 2021 kugeza mu 2022.