Miss Jolly Mutesi yibukije Umuhanzi wo muri Uganda, Bebe Cool, ko ari icyamamare atakabaye avuga ibyo abonye, atabanje gukora ubushakashatsi cyangwa ngo ashake amakuru mbere yo kuvuga ibintu bishobora kwangiza izina ry’uwo avuga.
Ibi Miss Jolly Mutesi yabigarutseho ubwo yasubizaga Bebe Cool wari umaze kumushinja kuba yarigeze kumutuburira yitwaje u Rwanda n’ikipe ya Arsenal.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa ‘X’, Bebe Cool yagize ati “Uyu mugore, Jolly Mutesi aba mu Bwongereza kandi akunda gukurikira imikino ya Arsenal, yantekeye imitwe umwaka ushize yitwaje izina ry’u Rwanda n’ikipe ya Arsenal. None agarutse mu kindi gikorwa gikomeye ari gutegura.”
Ku rundi ruhande Miss Jolly Mutesi mu kiganiro na IGIHE ubwo yari abajijwe ibyabaye hagati ye na Bebe Cool, yavuze ko atabizi icyakora akeka ko yaba yaratekewe imitwe n’abantu bamwiyitirira ku rubuga rwa Facebook.
Yagize ati “Sinzi ibyabaye ariko wasanga hari abantu banyiyitirira ku rubuga rwa Facebook baba baramutekeye imitwe.”
Abajijwe niba yaba azi icyo batekeyemo umutwe uyu muhanzi cyangwa niba yaba yigeze agerageza kumuvugisha, Jolly Mutesi yagize ati “Simbizi ni ukuri, gusa yakabaye amenya ko ari icyamamare.”
Ibi bimeze neza nk’ibiri mu butumwa Jolly Mutesi yageneye Bebe Cool abinyujije na we ku rubuga rwa ’X’ yagize ati “Mbere na mbere, mbabajwe no kumva ko watuburiwe n’umuntu wanyiyitiriye, ariko ubutaha, ndabasaba kujya ubanza kugira ubushishozi no kugenzura amakuru neza mbere yo gushinja cyangwa kuvuga ibintu bishobora kwangiza izina ry’abandi.”
Yamwibukije ko nk’umuntu w’icyamamare akwiye kuzirikana ko amagambo ye afite uburemere.
Ati “Nk’umuntu uzwi cyane ukwiye kuba ubizi neza kandi ukitwara neza kurushaho, kuko amagambo yawe afite uburemere kandi ashobora kugira ingaruka ku buzima no ku cyubahiro cy’abandi.”
Ku rundi ruhande Bebe Cool yateguje abamukurikira ko mu bihe biri imbere azava imuzi inkuru nyayo y’uko ibintu byagenze


Que pensez-vous de cet article ?
J'aime
Amour
Heureux
Haha
Triste

