Umuhanzi Runup ashobora guhindura izina kubera ibibazo yagiranye nabo bakorana.

Musique NOUVELLES

Umuhanzi RunUp ahamya ko nyuma yo kunanirwa kumvikana n’Umunya-Nigeria bakoranaga, yatangiye gutekereza uko yahindura amazina agatangira umuziki bundi bushya.

Ibi uyu muhanzi ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru IGIHE nibwo yavuze ku bibazo yahuye nabyo bituma atagisohora indirimbo.

RunUp yavuze ko afitanye ikibazo n’Umunya-Nigeria bakoranaga nyuma bakaza kugirana ibibazo byatumye bashaka gutandukana.

Ati “Havutse ibibazo biba ngombwa ko twatandukana ariko ansaba ko kugira ngo bikunde ngomba kumwishyura ibihumbi 17$ (arenga miliyoni 24Frw). Nyuma yo kuganira byibuza twemeranyije kwishyura ibihumbi 12$ (arenga miliyoni 17Frw) nayo nkayamuha mu byiciro.”

N’aya bari bumvikanye, RunUp avuga ko bananiwe kumvikana uburyo bwo kwishyura, birangira bemeranyije ko bategereza amasezerano akazarangira.

Ati “Amasezerano yari asigaje imyaka itatu, urumva ko ntayimara ntakora umuziki. Ubwo rero ngiye gushaka uko nahindura amazina mere nk’utangiye umuziki bundi bushya.”

RunUp avuga ko nubwo bigoye, nta yandi mahitamo.

RunUp ni umwe mu bahanzi bamaze igihe gito mu muziki ariko uri mu bagezweho bikomeye by’umwihariko mu ndirimbo ‘On God’ yakoranye na Pallaso, ‘See’ na ‘Tsunami’ yaherukaga gukora.

Que pensez-vous de cet article ?

0%
aimer

J'aime

0%
amour

Amour

0%
heureux

Heureux

0%
haha

Haha

0%
triste

Triste

0%
en colère

En colère

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *