MINEDUC yahagaritse gusura abana ku mashuri kubera icyorezo cya Marburg

NOUVELLES

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yatangaje ko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Marburg ibaye ihagaritse ibikorwa byo gusura abana ku mashuri biga bacumbikirwa.

Muri iri tangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 02 Ukwakira, MINEDUC yavuze ko ibikoresho umwana akeneye bizajya bimugeraho hakoreshejwe ubundi buryo bw’ikoranabuhanaga.

MINEDUC yaboneyeho gusaba abarezi kwihutira kugeza kwa muganga umwana wagaragaje ibimenyetso bya Marburg birimo umuriro nibindi mu rwego rwo kugikumira.

Kugeza ubu imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abamaze guhitanwa na Murburg ari icumi, mu gihe 29 bayanduye bari kwitabwaho n’abaganga, hakaba hakomeje gushakishwa abahuye nabanduye ngo nabo bitabweho.

Que pensez-vous de cet article ?

0%
aimer

J'aime

0%
amour

Amour

0%
heureux

Heureux

0%
haha

Haha

0%
triste

Triste

0%
en colère

En colère

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *