Kamonyi: Umusore yafatiwe mu cyuho amaze kwiba ihene eshatu

NOUVELLES

Umusore wo mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Nyamiyaga,Akarere ka Kamonyi yafatiwe mu cyuho amaze kwiba ihene eshatu z’umuturage.

Uyu musore yafashwe na Polisi ifatanyije n’abaturage ku Cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2025.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi yashimiye abaturage baleje kwimakaza umuco mwiza wo gutangira amakuru ku gihe kandi vuba hagamije gukumira ibyaha ndetse anashimangira ko ari ikimenyetso kigaragaza ko basobanukiwe ko gucunga umutekano ari inshingano rusange hagati yabo na polisi.

Yaboneyeho kuburira abantu bakomeje kuvunira ibiti mu matwi bakishorara mu bikorwa bigayitse bigamije guhungabanya umutekano n’ituze by’abaturage ko bagomba guhita babihagarika vuba kubera ko uzajya abikinisha wese azajya afatwa agashyikirizwa Ubugenzacyaha.

Uyu musore wafashwe kugeza ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mugina

Que pensez-vous de cet article ?

0%
aimer

J'aime

0%
amour

Amour

0%
heureux

Heureux

0%
haha

Haha

0%
triste

Triste

0%
en colère

En colère

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *