HomePage

Tanzania: Diplome igiye kwifashishwa nk’ingwate mu kwaka inguzanyo.

Minisitiri w’Intebe muri Tanzania, Dr. Mwigulu Nchemba, yagaragaje ko bari hafi gushyiraho itegeko ryo kugira impamyabumenyi diplome umutungo, ikajya itangwa nk’ingwate mu gihe uyifite yifuza inguzanyo Ibi yabigaragaje ku wa Gatanu, tariki ya 11 Mata 2026, ubwo yasubizaga ibibazo by’abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Tanzania. Timida Fryandomo na Isack Copriano bari mu bagize iyi Nteko […]

Continuer la lecture

Burundi: Urukiko rwakatiye umupolisi imyaka 500.

Urukiko rw’i Mwaro mu Burundi rwategetse ko umupolisi witwa Osias Irankunda yazafungwa amezi 6,000 (imyaka 500), mu gihe yaba ananiwe kwishyura indishyi z’akababaro za FBU miliyoni 100 rwamuciye. Uyu mupolisi yakatiwe igifungo cya burundu anacibwa iriya ndishyi, nyuma yo guhamywa kugira uruhare mu rupfu rw’uwitwa Nestor Nininahazwe wari uzwi ku izina rya Gasazi. Uyu Gasazi […]

Continuer la lecture

U Burayi bwategujwe ibibazo bikomeye by’ibura ry’amavuta y’indege.

Inama Mpuzamahanga y’Ibibuga by’Indege (ACI) mu Burayi, yateguje ibigo by’ubwikorezi bwo mu kirere byaho ko mu byumweru bitatu biri imbere bishobora guhura n’ibibazo bikomeye by’ibura ry’amavuta y’indege mu gihe inzira ya Hormuz imaze igihe yarafunzwe na Iran yaba itarafungurwa. Inzira ya Hormuz ni inkingi mwikorezi mu bijyanye n’amavuta y’indege, kuko 50% byayo u Burayi bubitumiza […]

Continuer la lecture

Iby’ingenzi ku biganiro bizahuriza Leta ya RDC na AFC/M23 mu Busuwisi.

Kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 17 Mata 2026, intumwa z’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iz’ihuriro AFC/M23 zizahurira mu biganiro by’amahoro mu Busuwisi. Umuhuza, Leta ya Qatar, ni we wasabye u Busuwisi kwakira ibi biganiro byari bisanzwe bibera i Doha bitewe n’intambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byashoje kuri Iran, […]

Continuer la lecture

NESA yatangaje uko ingendo z’abanyeshuri bitegura igihembwe cya gatatu zizakorwa.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko abanyeshuri, abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi uko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira ku mashuri kuva ku wa 17-20 Mata 2026. Ni mu itangazo iki kigo cyashyize hanze ku wa 10 Mata 2026. Ni ingengabihe izafasha gutangiza igihembwe cya gatatu ari na cyo cyanyuma cy’umwaka w’amashuri wa […]

Continuer la lecture

Karongi: Yafunzwe akekwaho kugira uruhare muri Jenoside nyuma y’imyaka irenga 30 yihisha.

Inzego z’ibanze ku bufatanye n’inzego z’umutekano zo mu Karere ka Karongi zafunze umugabo w’imyaka 63 witwa Murakaza Valens ukekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, wari umaze imyaka irenga 30 yihisha ubutabera Murakaza Valens ukekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, wari umaze imyaka irenga 30 yihisha ubutabera. Murakaza yafatiwe aho atuye mu Mudugudu wa Rutabi mu Kagari ka […]

Continuer la lecture

Ukraine yigambye guhanura drones nyinshi za Iran.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zahanuye drones nyinshi z’ubwiyahuzi za Iran zoherejwe kurasa mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati Ingabo za Ukraine zimaze igihe zihanganye n’ibitero bya drones zo mu bwoko bwa Shahed u Burusiya bwahawe na Iran. Zemeza ko zimaze kuba inzobere mu kuzihanura, zifashishije ubwirinzi buhendutse kuzirusha. […]

Continuer la lecture

#Kwibuka32 :Tariki ya 10 Mata 1994 Abatutsi barenga 3700 barishwe i Kiziguro

Inyandiko zigaragaza uko Jenoside yakozwe hirya no hino mu gihugu, zerekana ko ku wa 10 Mata 1994 wari umunsi w’ubwicanyi mu zahoze ari Perefegitura za Kigali Ngari, Gikongoro, Gisenyi, Byumba, Kibungo na Cyangugugu. Muri icyo gihe Abafaransa bakomeje gufasha guverinoma y‘abicanyi yayoborwaga na Minisitiri w’intebe Jean Kambanda kuvana abantu mu Rwanda, bajyanwa mu Bufaransa. Harimo […]

Continuer la lecture

Israel na Liban bitegerejwe mu biganiro by’amahoro

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko yategetse ko hatangizwa ibiganiro na Liban bizanaganirwamo ingingo yo kwambura intwaro umutwe wa Hezbollah. Israel yubuye ibitero ku mutwe wa Hezbollah ukorera muri Liban ku wa 2 Werurwe, ubwo uyu mutwe ushyigikiwe na Iran watangiraga kurasa ku butaka bwa Israel. Kuva icyo gihe Israel yarasaga muri Iran […]

Continuer la lecture

Leta ya Michigan yemeje tariki ya 7 Mata nk’umunsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Leta ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemeje ko tariki ya 7 Mata izajya yifatanya n’umuryango mpuzamahanga mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rwego rwo guha icyubahiro abayizize, gushyigikira abarokotse, guharanira ukuri no kurwanya ibikorwa byo kuyihakana no kuyipfobya. Iyi ntambwe itewe mu gihe Amerika yakoresheje ku nshuro ya mbere inyito […]

Continuer la lecture

Urubyiruko n’abayobozi bahuriye mu gikorwa cya Our Past cyo kuganira ku mateka ya Jenoside.

Urubyiruko ruturutse hirya no hino mu gihugu rwahuriye mu busitani bwo kwibuka buri ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, mu gikorwa cyiswe ‘Our Past’, kigamije kuganira no kwiga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Urubyiruko ruturutse hirya no hino mu gihugu rwahuriye mu busitani bwo kwibuka buri ku rwibutso rwa Jenoside […]

Continuer la lecture