Gitega: Yatashye yambaye ikariso gusa, nyuma yo kunanirwa kwishyura indaya basambanye.

NOUVELLES

Umugabo utuye mu murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, yagiye gusambana n’indaya abura amafaranga yo kuyishyura bituma igumana ipantaro ye n’ishati, ataha yambaye ikariso gusa

Ibi byabereye mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 3 Nyakanga 2026.

Abatangabuhamya bavuze, ko uyu mugabo yari yumvikanye n’indaya ko ayishyura ibihumbi 5, bararyamana nyuma ayibwira ko afite ibihumbi 3 gusa.

Bavuga ko iyo ndaya yahise irakara cyane imutwara ishati n’ipantaro yari yambaye, ataha yambaye ikariso gusa.

Uwitwa Biramahire Innocent yagize ati ” Bamusebeje cyane kuko indaya yamutwaye imyenda ataha yambaye ikariso gusa, abantu bose barumirwa.”

Kanakuze Aline we yagize ati “Erega babanje baraserera bashaka no kurwana, tubona asohotse atambaye turumirwa.”

Benshi mu bahuraga n’uyu mugabo mu nzira bakekaga ko afite uburwayi bwo mu mutwe bitewe n’uko yari yambaye ikariso gusa ku buryo n’abamotari yategaga bangaga guhagarara.

Que pensez-vous de cet article ?

0%
aimer

J'aime

0%
amour

Amour

0%
heureux

Heureux

0%
haha

Haha

0%
triste

Triste

0%
en colère

En colère

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *