Dr Frank Habineza yashyikirije NEC ibyangombwa yaburaga ngo yemererwe kwiyamamaza

Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, DGPR, (Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza, yamaze gushyikiriza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, ibyangombwa byaburaga ngo Kandidatire ye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024 ibe yuzuye. Ku mugoroba wo kuri uyu wa 21 Gicurasi 2024, nibwo Dr Frank Habineza, […]

Continuer la lecture

Kiliziya Gatolika yamaganye abayihuza na ‘coup d’état’ yapfubye

Inama y’abepisikopi gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, CENCO, yamaganye abayihuza n’igerageza ryo gukuraho ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi ryabaye mu rukerera rwa tariki ya 19 Gicurasi 2024. Abarwanyi bagerageje iki gikorwa bari bambaye impuzankano y’umutwe w’abakomando mu ngabo za RDC, bafite ibendera rya Zaïre. Bari bayobowe na Christian Malanga wishwe n’abapolisi barinda ibiro by’Umukuru […]

Continuer la lecture

Polisi yitiranyije SEDO w’akagari n’umugizi wa nabi iramurasa

Umuyobozi wungirije w’akagari [SEDO] ka Murambi ko mu murenge wa Rubavu ho mu karere ka Rubavu,yarashwe na Polisi y’igihugu nyuma yo kumwibeshyamo umugizi wa nabi. Amakuru dukesha Bwiza.com aravuga ko ibi byabaye mu ijoro ryakeye, ubwo uyu SEDO yari kumwe n’uhagarariye inkeragutabara mu murenge bari kuri Moto, bagatangirwa n’abagizi ba nabi bagatabaza. Uyu SEDO warashwe […]

Continuer la lecture

FARDC yongeye kuvuga ko yirukanye M23 mu bice yafashe

Ubuyobozi bw’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa bwagize icyo butangaza ku mirwano ikaze yabasakiranije na M23 ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 19/05/2024. Ni imirwano yabaye ahagana mu masaha y’umugoroba nyuma y’uko no mu masaha y’igitondo hari habaye ibindi bitero mu bice byo muri Teritware ya Rutshuru, nk’uko byavuzwe n’umuvugizi wa FARDC […]

Continuer la lecture

“Imana niyo yohereje ingabo zayo ngo ziturinde urupfu.’ Umugore wa Kamerhe

Umugore wa Vital Kamerhe yatangaje ko urugo rwabo rwahindutse nk’isibaniro ry’urugamba rw’amasasu mu gihe kigera ku isaha imwe hagati y’abari babateye n’abarinda urugo rwabo. Hamida Chatur Kamerhe yatangaje uburyo byagenze, avuga ko yabyukijwe n’umugabo we Vital, ubwo yari amaze kumva amasasu hanze y’urugo ahagana saa kumi z’igitondo ku cyumweru. Hamida yagize ati: “Abateye babashije kwinjira […]

Continuer la lecture

Perezida Ndayihimiye yahawe impano y’inyoni

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yoherereje mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye impano y’inyoni zizwi nka ‘peacocks’ nk’ikimenyetso cy’ubufatanye n’ubucuti buri hagati y’ibihugu byombi. Amakuru yashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi avuga ko Perezida Ndayishimiye yashyikirijwe iyi mpano kuri iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi mu 2024. Yayihawe n’intumwa zihariye za Perezida Suluhu. Amafoto […]

Continuer la lecture

Abanyeshuri Barohamye Mu Kiyaga Cya Kivu

Abanyeshuri babiri bigaga mu rwunge rw’amashuri rwa Gihinga( Groupe Scolaire Gihinga ya mbere), taliki 17, Gicurasi, 2024 bagiye koga mu Kivu barohama mu kiyaga cya Kivu, umwe avanwamo yapfuye n’aho undi byageze kuri iki Cyumweru ataboneka. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro aho iki kigo giherereye Biziyaremye Jean Baptiste, avuga ko aba […]

Continuer la lecture

“Abagabo basambanya abana bakwiye gushahurwa.” Umudepite yasabye ko hashyirwaho iryo tegeko

Mwantum Dau Haji uri mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, yasabye ko hashyirwaho itegeko rigena ko abagabo basambanya abana n’abafite ubumuga bajya bakatwa imyanya ndangagitsina (gushahurwa). Ni ingingo uyu mugore yagarutseho mu mpera z’iki cyumweru ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Tanzania, baganiraga ku ngengo y’imari igomba guhabwa Minisiteri ifite mu nshingano ibijyanye n’umuryango, […]

Continuer la lecture

Perezida wa Iran yakoze impanuka ya kajugujugu

Kajujugu yari itwaye Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi yakoze impanuka kuri iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi mu 2024. Kugeza ubu ntiharamenyekana uko ubuzima bwe buhagaze. Iyi mpanuka yabereye mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Iran, mu ntara ya East Azerbaijan. Amakuru yashyizwe hanze n’itangazamakuru ryo muri Iran avuga ko ibikorwa by’ubutabazi byahise bitangira, nubwo byabanje gukomwa […]

Continuer la lecture

Urujijo ku bashatse guhirika ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC cyatangaje ko cyaburijemo umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Felix Antoine Tshisekedi, mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024. Itsinda ry’abashatse guhirika ubutegetsi ryari riyobowe na Christian Mangala, umunye-Congo usanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu Christian Makanga yafashe itsinda rito hamwe […]

Continuer la lecture

Ntiharamenyekana irengero ry’imbogo ebyiri zateye abaturage

Abaturage 9 bakomerekejwe n’imbogo zari zatorotse Pariki mu Murenge wa Gahunga n’uwa Rugarama yo mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, kugeza ubu imbogo ebyiri birakekwa ko zikizerera mu mirima. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Gicurasi 2024, nibwo hamenyekanye amakuru ko abaturage bagera ku icyenda bakomerekejwe n’imbogo zatorotse Pariki y’Ibirunga. Abakomeretse cyane, hari […]

Continuer la lecture