Cléophas Barore umuyobozi wa RBA yabaye uwa mbere mu ishami yigagamo muri Kaminuza

Cléophas Barore, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), yasoje amasomo y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza ari uwa mbere, mu Ishami rya Théologie muri Kaminuza ya East African Christian College. Uyu mugabo ni umwe banyamakuru bakunzwe bitewe n’ubuhanga yagiye agaragaza mu gusoma ibinyamakuru mu kiganiro ‘Makuru ki mu binyamakuru?’ kuri Radio Rwanda kiba buri wa Gatandatu, ndetse […]

Continuer la lecture

Abaturage bashyamiranye n’Umusirikare Barindwi bahasiga ubuzima

Ahitwa Katana muri Teritwari ya Kabare muri Kivu y’Amajyepfo haraye habereye imirwano hagati y’abasirikare n’abasivili igwamo abantu barindwi. Intandaro ni ugutongana hagati y’umubyeyi w’umukobwa wateretwaga n’umusirikare baza kugira ibyo bapfa. Intonganya hagati y’uwo mubyeyi n’umusirikare wateretaga umukobwa we zaje kuvamo urupfu rw’uwo mubyeyi arashwe n’umusirikare. Nyuma y’iryo raswa, abaturage bararakaye baza guhangana n’uwo musirikare wari […]

Continuer la lecture

Gitifu yagiye mu nama yasinze bikabije

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gikaya gaherereye mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza, yitabiriye inama ku Murenge ayigeramo akerewe ndetse yanasinze bigaragara, hitabazwa igipimo cya Polisi basanga afite hejuru ya 400%. Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2024 ubwo mu Murenge wa Nyamirama hakorwaga inama yaguye y’umutekano y’Umurenge, yigaga ku […]

Continuer la lecture

Umuhanzi Riderman yaba agiye kwiyamamariza kuba Depite

Emery Gatsinzi wamenyekanye nka Riderman mu muziki yazamuye amarangamutima ya benshi ubwo yatangazaga ko yitegura kwiyamamariza kujya mu Nteko Ishingamategeko akanakomoza ku birebana n’umusaruro w’Umudepite wagiye ahagarira urubyiruko mu Nteko mu gihe cyatambutse. Ibitekerezo bya benshi ku butumwa bwa Riderman, bigaruka ku kuba igihe kigeze ko mu Nteko Ishingamategeko mu Rwanda habonekamo umuntu uhagarariye ubuhanzi. […]

Continuer la lecture

Nyuma yo gusanganwa intwaro iwe mu rugo Barikana Eugène wahoze ari umudepite yasabiwe igihano

Ubushinjacyaha bwasabiye Barikana Eugène wahoze ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, gufungwa imyaka ibiri nyuma yo gusanganwa intwaro iwe mu rugo. Urubanza rwa Barikana rwabaye kuri uyu wa 23 Gicurasi 2024 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, aho yaburanye yemera icyaha agasaba gukurirwaho ibihano. Iburanisha ry’urubanza rwe ryabereye mu Rukiko rw’Ibanze, Barikana Eugène yaburanye […]

Continuer la lecture

Vital Kamerhe yatorewe kuba perezida w’inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite

Mu buryo budatunguranye, Vital Kamerhe yaraye atorewe kuba perezida w’inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku bwiganze bw’amajwi y’abagize iyi nteko biganjemo abo mu ihuriro ry’uruhande ruri ku butegetsi. Kamerhe yatorewe uyu mwanya nyuma y’iminsi itatu habaye igitero “cyari kigamije guhitana ubuzima bwe”, nk’uko ishyaka rye n’umugore we babitangaje, cyagabwe ku […]

Continuer la lecture

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu

Inama y’Abamisitiri yateranye kuri uyu wa 22 Gicurasi 2024, iyobowe na Perezida Paul Kagame yemeje iteka rya Minisitriri rishyiraho ibishushanyo mbonera by’imikoreshereze n’imitunganyirize by’ubutaka by’uturere twa Gakenke, Kirehe, Musanze, Ngoma, Nyaruguru, Rubavu, Rulindo na Rwamagana. Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje Iteka rya Perezida rigena ubundi buryo umunyamahanga atungamo ubutaka, iteka rya Minisitiri w’Intebe ryerekeye kurinda ubutaka, […]

Continuer la lecture

Francis Kaboneka yahawe imirimo mishya

Inama y’Abamisitiri yateranye kuri uyu wa 22 Gicurasi 2024, iyobowe na Perezida Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo Francis Kaboneka utaherukaga kuvugwa muri politiki. Francis Kaboneka yagizwe Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, kimwe na Tuyizere Thadée na we wagizwe komiseri muri iyo Komisiyo. Francis Kaboneka yabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kuva mu […]

Continuer la lecture

Polisi yarashe umuyobozi w’akagari I Rubavu

Umupolisi yarashe umuyobozi w’akagari ushinzwe iterambere ry’abaturage mu Kagari ka Murambi mu murenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu, avuga ko yamwitiranyije n’umugizi wa nabi. Byabaye mu ijoro ryakeye, ubwo uyu SEDO w’akagari yari kumwe n’uhagarariye inkeragutabara mu murenge bari kuri Moto, bagatangirwa n’abagizi ba nabi bagatabaza. Polisi ubwo yahageraga yamwibeshyeho imurasa akaguru Umuvugizi wa […]

Continuer la lecture

RIB yafunze abantu 10 barimo umucamanza

Urwego rw’Ubugenzacyaha,RIB,rwataye muri yombi abantu 10 barimo umucamanza ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rwa Ngarama, umugenzacyaha, umuhesha w’Inkiko w’Umwuga n’abafatanyacyaha babo, bakurikiranyweho gukorana n’abiyise abakomisiyoneri mu gusaba indonke abafite ababo bafunzwe kugira ngo barekurwe. Abo bafatanyacyaha babo bakoraga nk’abahuza hagati y’utanga n’uwakira ruswa. Iperereza rimaze iminsi ribakorwaho rigaragaza ko mu bihe […]

Continuer la lecture

IFOTO Y’UMUNSI:Umwarimukazi wo mu karere ka Burera yateze moto agiye gutanga kandidatire yo kuba Depite

Umwarimukazi usanzwe wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butete ruherereye mu Karere ka Burera, Nyiramahirwe Jeanne d’Arc, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye ku mwanya w’Abadepite mu cyiciro cy’Abagore. Nyuma yo gutanga kandidatire ye yagaragaje ko yiteguye kwegukana umwanya mu badepite 24 b’abagore, kandi ko afite icyizere cy’uko azabasha kuzuza inshingano kuko yabaye mu myanya itandukanye […]

Continuer la lecture